IGIHE

The Ben yeretse abanyeshuri bo muri UR-Huye ibanga ryo kugera ku iterambere

0 9-11-2024 - saa 14:02, Theodomire Munyengabe

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasangije urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri UR-Huye urugendo rwe mu buhanzi, anabahishurira ibanga ryo gutsinda mu buzima.

Ibi yabigarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2024, i Huye, mu gikorwa yifatanijemo na BK Foundation ku bufatanye na UR-Huye, kigamije kwagura imikorere y’ababyiruka kugira ngo barusheho kumenya igikenewe ku isoko ry’umurimo muri gahunda yiswe ’Career Professional Hub’.

The Ben wize Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biochimie) mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yakuze azi ko azaba umuganga.

Icyakora nyuma yaje kwibonamo impano y’ubuhanzi, ndetse aranabukomeza. Yavuze ko mu ntangiriro byari bigoye kuko habaga harimo ibicantege byinshi, gusa akomeza gutwaza.

Ati" Gutera umugongo ibicantege ni ikintu cya ngombwa cyane kuko n’iyo yaba umwe cyangwa babiri, bashobora kuguca intege ndetse bakanagukomeretsa ugasanga ntukomeje. bisaba gushikama mu byo urimo."

Yakomeje agira ati "Niba wiyumvamo ikintu cyiza cyaguteza imbere, ntihakagire umuntu n’umwe uguhagarika muri cyo."

Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo yabaye umuhanzi, yageze mu mahanga aho yakomeje kugira inyota yo kwiga ibijyanye n’ubuganga, dore ko yize ’Public Health’ ndetse akaba akifitemo ibisigisi byo kuzashinga ivuriro kugira ngo agere ku nzozi ze zo kuba umuganga nk’uko yabirotaga akiri umwana.

The Ben, ubu wabaye umuhanzi warenze imbibi z’u Rwanda, yavuze ko ikindi ikintu cyamufashije gukomeza gutwaza, harimo no kugira ikinyabupfura ndetse n’umubyeyi we wakomeje kumugirira icyizere kandi akanamusengera.

The Ben yabwiye urubyiruko rw'abanyeshuri kugira ubudatsimburwa mu cyo biyemeje gukora
The Ben yari kumwe n'uwigeze kuba 'manager' we mu muziki, Muyoboke Alexis
Ni gahunda yari yitabiriwe n'inzego zitandukanye zigira uruhare mu guhanga imirimo barangajwe imbere na BK Foundation
BK Foundation, kimwe mu bigo bya BK Group, ni we muterankunga mukuru wa Gahunda ya 'Career Professional Hub'
Urubyiruko rusaga 3000 rwari rwitabiriye ibi biganiro
Urubyiruko rweretse urugwiro rwinshi The Ben wavuze ko yari amaze imyaka irenga icumi adakandagira muri UR-Huye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza