IGIHE

The Ben yatumiwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda

0 5-11-2024 - saa 15:41, Nsengiyumva Emmy

The Ben nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye, yatumiwe na Kaminuza y’u Rwanda gutanga ikiganiro mu nama yitwa ‘Career Summit’ giteganyijwe kubera ku ishami rya Huye ry’iyi kaminuza.

Iyi nama itegerejwe kubera i Huye ku wa 8 Ugushyingo 2024, byitezwe ko izitabirwa n’abarenga ibihumbi bitatu.

‘Career Summit’ ni inama isanzwe itegurwa na kaminuza y’u Rwanda, igahuza abanyeshuri n’abatanga akazi mu bigo bitandukanye ndetse n’abikorera mu rwego rwo kubaganiriza ibijyanye n’isoko ry’umurimo.

The Ben rero nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye, yatumiwe muri iyi nama kuganiriza abanyeshuri uko babyaza umusaruro impano zabo bitababujije gukurikira amasomo yabo.

Uretse iki kiganiro, The Ben akomeje guteguza abakunzi be igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ateganya gukora ku wa 1 Mutarama 2025.

Album nshya ya The Ben amaze imyaka myinshi ayikoraho cyane ko yatangiye kuyirarikira abakunzi be mu 2021.

Nta makuru menshi The Ben aratangaza ku ndirimbo zigize album ye nshya.

The Ben ni izina ryamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo izo yakoze kuva mu myaka ya 2009 ubwo yinjiraga mu muziki kugeza ku nshya amaze iminsi ashyira hanze.

Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo muri BK Arena mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu cyitwa ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyakurikiye icyo yahakoreye mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.

The Ben uri kwitegura igitaramo cyo kumurika album ye nshya, yatumiwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza