Mugisha Ben wamamaye nka The Ben mu muziki, yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asabira imbabazi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta.
Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Noteri, IGIHE ifitiye kopi, The Ben yagize ati “Njyewe Mugisha Ben uzwi nka The Ben, nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco yarekurwa.”
Ni ibaruwa bigaragara ko The Ben yanditse ku wa 5 Ugushyingo 2024, ikaba yarabanjirije amagambo uyu muhanzi yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Ugushyingo 2024 agaragaza ko yababariye Fatakumavuta.
Aya magambo icyakora ntabwo yari yahawe agaciro nk’uko umunyamategeko wa Fatakumavuta yabivuze kuko yavugaga ko bisaba ko uyu muhanzi yandikira Urukiko na rwo rukiga ku mbabazi rukaba rwazishingiraho rumubabarira.
The Ben ahaye imbabazi Fatakumavuta mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwo rwamaze gufata icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza.
Nk’uko byagaragaye muri dosiye irega Fatakumavuta, si The Ben gusa wamureze kuko yarezwe n’abandi barimo Meddy, Bahati na Muyoboke Alex.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!