Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yasangije abamukurikira ifoto ya Fatakumavuta ayiherekeresha amagambo agaragaza ko yamubabariye.
Ni amagambo The Ben yatangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024.
Yagize ati “Nahisemo urukundo, nahisemo gutanga imbabazi nubwo amagambo yakomeretsa cyane, ndagusengera ngo ucungurwe kandi ubone n’amahoro.”
The Ben yakomeje agira ati “Ubutabera butangwe ndetse n’impuhwe. Nemera ko twese dushobora gukosa ndetse tukanisubiraho tugahinduka bashya. Fata ndagusengera ngo urekurwe, ndanizera ko urukundo ruzayobora ahazaza hawe harimo amahoro.”
Mu kiganiro yagiranye n’abafana, The Ben yasabwe n’umwe mu bamukurikira witwa Romeo Ntwari gukura ikirego cye mu rubanza rwa Fatakumavuta, undi na we agira ati "Ku makuru naguha, ntabwo nigeze murega."
Umunyamakuru Fatakumavuta amaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo yakoreye nka The Ben, Meddy na Bahati.
The Ben yanditse aya magambo mu gihe habura amasaha make ngo Urukiko rufate icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Fatakumavuta waburaniye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!