IGIHE

Aho gupfa umugabo twamusangira: Tessy yashyize umucyo ku itandukana rye na Blandy Star (Video)

0 13-06-2025 - saa 15:20, Nsengiyumva Emmy

Yvonne Kayitesi wamenyekanye nka Tessy ku Isango Star aherutse gusezera, na Uwase Blandine wamenyekanye nka Blandy Star akaba umunyamakuru kuri TV10, bahakanye amakuru yo gutandukana yari amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bakobwa bafitanye ikiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri shene ya Youtube, aho baherutse kwizihiza umwaka bamaze bakorana.

Bivugwa ko aba bombi bari baratandukanye bapfa umusore ngo ukundana na Tessy, bikavugwa ko ubwo uwo musore yari agiye kumuha imodoka, Blandy Star byamwanze mu nda, akinjira mu nkundura yo kureshya uyu musore.

Ibi ngo byababaje Tessy, nk’’uko byakomeje kuvugwa, kuko atumvaga uburyo umukobwa w’inshuti ye ari we ushaka kumutwara umugabo, yewe ngo byari bigiye kubatandukanya.

Ibi byahuriranye n’uko aba bakobwa bari bamaze igihe badasohora ibiganiro ku muvuduko bari basanzwe babikoreraho, bamwe bati "nyamara kabaye, ba bakobwa bapfuye umugabo."

Icyakora babihakanye, Tessy ati "Ntabwo twatandukana dupfuye umugabo, aho kugira ngo tumupfe twamusangira."

Yakomeje ati "Abagabo turabubaha ariko turanabakunda, ariko ntabwo twabapfa ngo dute ikintu kiduha amafaranga, ntabwo twatandukana kubera umuntu uje gutyo gusa."

Blandy Star yunzemo, ashimangira ko ibyavuzwe byari ibihuha.

Gusa Tessy yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe iby’urukundo rwe n’umuraperi Shizzo bivugwa ko banitegura ubukwe.

Ati "Shizzo ni inshuti yanjye, mwita papa Ju akanyita Maman T, ni inshuti yanjye. Igihe kirarema niba bihari bazabibona, niba ntabihari nabyo muzabimenya. Ariko igihe ntarabitangaza ubwo ntabihari."

Amakuru IGIHE ifite ni uko Shizzo na Tessy bagiye mu biruhuko i Dubai, aho bashobora no kuva bemeranyije kubana.

Blandy Star yavuze ko nta kintu cyamuteranya na Tessy bamaze umwaka urenga bakorana ibiganiro
Tessy yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe na Shizzo bivugwa ko bitegura kurushinga
Tessy na Blandy Star binjiye mu mwaka wa kabiri bakorana ibiganiro bise 'This &That'
Tessy yavuze ko aho kugira ngo batandukanywe n'umugabo bamusangira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza