Umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Teacher Mpamire, yongeye gutumirwa mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ aho azafatanya n’abazacyitabira kwizihiza ibirori byo kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 31.
Teacher Mpamire uri mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 10 Nyakanga 2025. Cyahariwe ibihe byo #Kwibohora31.
Ni igitaramo uyu munyarwenya yitabiriye nyuma y’icyo yaherukaga gukorera i Kigali muri Nyakanga 2024.
Fally Merci yabwiye IGIHE ko inshuro nyinshi abanyarwenya atumira mu bitaramo bye, aba amaze igihe abasabwa n’abakunzi b’ibitaramo bye.
Ati “Njye inshuro nyinshi ngendera ku byifuzo by’abakunzi ba Gen-Z Comedy, iyo bansabye umunyarwenya runaka nkamubaza ngasanga aboneka bijyanye na gahunda dufite, inshuro nyinshi turamutumira, rero ni uko twatumiye Teacher Mpamire.”
Teacher Mpamire azahurira muri iki gitaramo n’abanyarwenya barimo Umushumba, Pirate, Rumi, Kadudu, Joseph na Dudu.
Uyu munyarwenya ni ku nshuro ya kabiri agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!