Umuraperi Shizzo na Tessy uri mu nkumi zubatse izina mu itangazamakuru by’umwihariko ubwo yakoraga ku Isango Star, bari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai aho bivugwa ko bashobora kuva uyu mukobwa yambitswe impeta y’urukundo.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Tessy na Shizzo baherutse guhurira mu Mujyi wa Dubai ari naho bari kuryohereza urukundo, ndetse bikavugwa ko uyu mukobwa ashobora kuhava ahambikiwe impeta y’urukundo.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, icyakora icyo gihe impande zombi ziryumaho ntibashaka kugira byinshi babivugaho.
Icyakora nyuma y’inkuru zivuga urukundo rwabo, Tessy na Shizzo bakunze kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, basangiza ababakurikira amafoto y’ibihe binyuranye babaga bari kunyuranamo.
Mu minsi ishize ubwo Tessy yaganiraga na IGIHE, abajijwe kuri Shizzo yanze kwemeza inkuru y’urukundo rwabo cyangwa ngo ayihakane, agira ati “Shizzo ni inshuti yanjye, mwita Papa Ju, we akanyita Mama T, mutegereze niba bihari muzabibona. Igihe kirarema niba hari ibihari muzabibona nib anta bihari ubwo ntabihari.”
Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu myaka ishize ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.
Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy utarakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho , ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!