IGIHE

Shaddyboo yavuze ku nkuru yavuzweho yamubabaje kurusha izindi

0 4-11-2024 - saa 21:18, Nsengiyumva Emmy

Shaddyboo uri mu bagore bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, yavuze ko yababajwe bikomeye n’abamwise indaya kugeza ubwo basabye ko u Rwanda rwamwirukana kuko yari yasohoye amafoto yambaye imyenda yo kogana.

Ibi Shaddyboo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, ubwo yabazwaga ku nkuru yaba yaramubabaje kurusha izindi zose zikunze kumuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Aha Shaddyboo yavuze ko avugwaho ibintu byinshi ariko umunsi bamwita indaya ndetse bakanasaba ko yirukanwa mu Rwanda kubera ko yari yasohoye amafoto yambaye umwenda wo kogana.

Ati “Umunsi bavuga ngo iyi ni indaya, iri kutwicira urubyiruko kuko nari nambaye ‘maillot de bain’ (umwenda wo kogana) reba ukuntu yambaye umugore w’abana babiri, uyu bamuhe amasaha 24, nibuka ukuntu banyirukanaga mu Rwanda kandi ari iwacu bikandenga.”

Shaddyboo avuga ko mu by’ukuri nubwo ibi byavugwaga bikanamubabaza, mu by’ukuri ku rundi ruhande bitigeze bimuhangayikisha kuko nta kibi yari yakoze.

Ati “Njye nta kintu biba bimbwiye kuko mba nzi ko nta kibi nakoze, ariko ikintu cyantunguye ni Abanyarwanda bantengushye.”

Shaddyboo asanzwe ari umwe mu bagore bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda by’umwihariko akagira ikimero gikundwa n’abatari bake byanatumye yuzuza abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni.

Uretse Instagram, Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Shaddyboo ni umwe mu bagore b'ikimero bakundwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga
Shaddyboo aherutse guhembwa nk'umugore uhiga abandi ubwiza muri DIVA Awards
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza