IGIHE

Shaddy Boo yatamaje abavugaga ko afunzwe

6 14-05-2019 - saa 22:16, IGIHE

Hamaze iminsi hasakazwa amakuru avuga ko Mbabazi Shadia umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yaba afungiwe muri Denmark azira gucuruza ibiyobwenge.

Izi nkuru zakwirakwiye kuri Instagram guhera ku gicamunsi cyo ku Cyumweru gishize, ababivugaga bakemeza ko uyu mubyeyi amaze igihe afunzwe, ko hari undi mukobwa urimo gukoresha imbuga nkoranyambaga ze.

Mu kunyomoza ibi, Shaddy Boo kuri uwo munsi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ariko uwakwirakwizaga ayo makuru akomeza gutsimbarara, yemeza ko afite “amakuru nyayo yemeza ko uyu mugore afunzwe”, ahubwo agasaba abamukunda kumusengera n’abari hafi ye bakamugemurira.

Shaddy Boo ngo yari arembejwe n’abantu bamuhamagara buri munsi bamubaza niba afunzwe abandi bakamwandikira ubutumwa bugufi no kuri WhatsApp, bagatungurwa no kubona abasubije, ariko bakongera kwigarura bumva ko ari wa mukobwa wavugwaga ko ari gukoresha imbuga nkoranyamabaga ze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Shaddy Boo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko ibiri kuvugwa nta shingiro bifite ndetse atiyumvisha uburyo umuntu ahimba ikinyoma nka kiriya.

Ati “Abari kumpamagara n’abanyandikira nababwira ko meze neza, mureke guhangayika. Kandi ntabwo nshaka kujya ‘live’ ngo nereke abanzi banjye ko ntafunze, ukuri kuzahora ari ukuri.”

Kuri uyu wa Kabiri Shaddy Boo yabishyizeho iherezo nk’uko yari amaze iminsi abisabwa, maze ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ‘live’, anyomoza ayo makuru yari amaze iminsi akwirakwizwa.

Ati “Ndi muri Kigali, cyangwa mbahe imyirondoro y’aho mperereye? Njye navugaga ngo ahari kuvuga ayo makuru babitewe n’uko ntaheruka gushyira amafoto kuri Instagram. Ndi mu rugo iwanjye, ntabwo nzi na gereza ukuntu isa, kandi Imana izanayindinde, umuntu ukwifuriza gufungwa aba akwanga.”

Shaddy Boo yakomeje avuga byari bikabije, yemeza ko atazi ikintu yaba yarakoreye uwo muntu wakwizaga aya makuru ku buryo bigera aho kumwifuriza gufungwa.

Agaragara nk’uwatangaye ati “niba ari ukubaka izina akeneye simbizi! Igihe yahereye avuga narabyihanganiye ariko kugeza aho avuga ngo ndafunzwe nabonye ko harimo n’urwango rukomeye.”

Yakomeje avuga ko uyu muntu wamusebyaga yekerekana ubutumwa bw’abantu batandukanye bamwandikiye bahamya ko Shaddy Boo afunze, yemezaga ko yabeshyaga ko yandikiwe kandi ariwe uri kubwiyandikira.

Ku munsi w’ababyeyi b’abagore ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019, Shaddy Boo yanditse avuga ukuntu yabyaye akiri muto (afite imyaka 19) bikabanza kumugora kurera abana be, avuga ko hari abumvaga ko atazarera ngo bimukundire ariko yishimira kuba umubyeyi utewe ishema no kubona abana be bakura.

Nyuma yo kwandika ibi, nibwo hasakajwe amakuru avuga ko yafungiwe muri Denmark nyamara ari mu rugo rwe i Kibagabaga aho abana n’abana be.

Hakwirakwijwe inkuru z'uko Shaddy Boo afungiwe ibiyobyabwenge nyamara yibereye mu rugo iwe atekanye
Ku Cyumweru Shaddy Boo yari yanditse kuri Instagram avuga ku miruho yahuye nayo ubwo yabyaraga akiri muto
Shaddy Boo yasabye Imana kumurinda kuzigera afungwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nnnnnn 2019-05-15 10:42:43

YEGOSHA MUGOREMWIZA, NDABONA NOKUBUMUGENI BYANAKUBERA. BAREKE BAVUGE WIRERERABANA BAWE BAZAGERAHO BACECEKE. URINTWARI PE, eregabantu mbere yokuvuga bajyebanareba nimyaka yawe baguhamahoro, uziko banaguhohoteye koko jyendakwumva rwose iryohereze kandiwikunde ntugiricyo wiyima kuko utabonyigihe cyo kwinezeza mubukumi bwawe, icyangombwa nuko udatererana utwanatwawe. Imana Ikwiteho hamwe nutwodukobwa twawetwiza, big up

2
chantal 2019-05-15 10:20:36

YEGORATA SHADDYBOO BAKUREKE WISHAKIRUBUZIMA BWABANA IMANA YAKWIHEREYE. JYENDAKUMVA RWOSE KUKONANJYE MFITABAHUNGU 2 BARUTA ABOBAWE GATO NZUKOBIVUNA KURERABANA WENYINE AHUBWONZIYIZIRA GUFATIREMBO UBWOWOWE UFITABAKOBWA...... COURAGE WANJYE MAZEWOWE NDUMVURI NINTWARI NKULIKIJUKUNTU NAWUKILI MUTO MUMYAKA (26ANS GUSA) KANDIWARABABYAYE NTANA MAMA WAWE WIGIRIRA NGWABAGUFASHE, JYE NGEZEMULI 35ANS ALIKO MBANENDA KWIRUKA KANDINDIKUMWE NA MAMAN. AHUBWUMUGISHA WUNDI NKWIFULIJE NUKUZAMBARA BYUKULI IYOKANZU YUMWERU WAMBAYE KULIYOFOTO YANYUMA MAZETUBUTAHE TUKUGARAGIYE RWOSE TUVUZIMPUNDU NUTWODUKOBWA TWAWE. UBUSE ZARI URABONA ATAGIYE KUYAMBARA HEJURU YABANA 5!!!!! IZIHIRWERATA MUBYEYI. RESPECT

3
MUJYAMBERE R 2019-05-15 06:20:09

POLE SHADDY BAZARUHA BACECEKE

4
kanuma 2019-05-15 04:57:29

unafunzwe ntagitangaza kirimo nukuntu wiyambika ubusa imbere yabana bawe baratinze ahubwo bazakugote ntakinyabufura ugira ngufata nkigipupe kiraho gusa.imyambarire yawe ukugaragaraza kwari nta ndero ugira.

5
Aline 2019-05-15 04:02:26

SHADDYBO na THECAT Baba babyumvikanyeho .

6
Turabakunda 2019-05-15 03:51:12

Rata shaddyboo turagukuuuuuuuuuuuuuunda, ujyureka abanyeshyari ibibibakwifuriza abaribobibaho kuberimitima mibiyabo yashiririjwe nubugome nubutindi, Ikinshimisha mulibyose nukwibyobibi bakwifuriza ntanakimwe kikugeraho wowukomeza kuiberahoneza wishimye no kuitererimbere umusikuwundi ntawusabye utanabitayeho bobali guhekenyamenyo. Apotre Gitwaza yigezekuvuga ngo Imana Yamuhishuriyeko iyageze mukigeragezo cyokuvugwa nibwo NaYo YItamurura Ikamusukaho imigisha yayomyinshi namavuta yayo. Iberehukubyumva rwose mubyeyi winezeze wishimane wishimire kandi ushimishwe nabanabawe beza Imana Yaguhaye. Utitaye kumagambo yabantu rwose Terwishema n’iryoteka IMANA Yaguteye ryokubumubyeyi umumama wabobanabeza wirereye waruhiye ukamenyano kubahurukundo kukonibo byishimobyawe kandi ukobigaragara barasaneza barakurabajyejuru bafite santé nziza baranezerewe bafiturukundo nuburere rwose nkulikijuko buligihe mbabona kumafoto nubwo ntarababona amasokumaso. Jyendabakunda uzahoruharanira kobakuraneza biganeza ubahaturukundo ubigishubwenge ujyubaganiriza mugiranibihebyiza nkumubyeyiwabo kandi ushimira Imana kubwabo kandubashire mubiganzabyayo Izabakuzarwose ndabikwijeje bakunezeze baguteribitwenge utigeze, uboneko utavunikiyubusa kukonibo mugishawawe kuzageza nubwuzasaza. Nkunda kandi ko urumugore usenga malgré ibyobakuvugabyose, nongerembisubiremo turagukunda utuberurugero rwiza rwumumama kandiwabikoreye ntawusabye, abana bakagiruburere bagakurira murukundo kandi ukaba numumaman wikunda, icyonicyo cyambere Cherie. Ntawundi maman bazabona utariwowe bivuzengo ntanumwuzagusimbura kukoniwowe Imana Yabahitiyemo kuba maman wabo kandi Ntijyayibeshya, Uzahoruharanirako nabo bazaba fière yawe nka maman wabo. Imana Yakwambitse iryokamba kandintawarikwambura, ujyugendawemye rwose abatazi icyaricyo kuba nyina wumuntu ibyontibabyumva, songambele rwose aliko ukomere ku Mana nicyo Yavuganye nawe kandutoze nabanabawe gusenga IMANA, Honour

Kwamamaza