IGIHE

Seyn yavuze ku bivugwa ko yanze kuryamirwa na Davis D akigumura kuri Incredible Records

0 22-02-2021 - saa 21:22, Nsengiyumva Emmy

Rurangwa Hussein wamenyekanye nka Seyn yahishuye ko yamaze gutandukana na Incredible Records ya Bagenzi Bernard yatangiye imufasha mu bijyanye no kureberera inyungu ze mu muziki.

Seyn wari umaze imyaka hafi ibiri yerekanywe nk’umuhanzi ukorera muri Incredible Records, yabwiye IGIHE ko yahisemo gusesa amasezerano bari baragiranye bitewe n’uko hari ibitari biri kugenda neza.

Ati “Nahisemo ko dusesa amasezerano kuko hari ibyo tutumvikanyeho. Hari ibitaragendaga neza. Njye ndi umuntu utajya ukunda kubeshyana mbonye bitari kugenda neza nahisemo ko twaba dusheshe amasezerano tukagirana indi mikoranire idashingiye ku masezerano.”

Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gukuraho urujijo ko yaba yarasezeye kubera umujinya wo gusumbishwa Davis D bakoranaga.

Ati “Mfite imikoranire ya hafi nabo ariko hari ibyahindutse, mu bucuruzi habamo ibintu byinshi byatuma uhindura uko ukorana n’abantu bamwe na bamwe. By’umwihariko iyo utangiye kubona hari ibitameze neza.”

Ku bijyanye no gutonesha Davis D, Uyu musore ntabwo yabihakanye cyangwa ngo abyemeze. Yavuze ko byari amahitamo y’ubuyobozi bwa Incredible Records.

Yagize ati “Mu bucuruzi bwa buri muntu, hari igihe uhitamo igicuruzwa ashyira imbere kurusha ikindi bitewe n’aho abona inyungu.”

Nubwo ariko yatandukanye na Incredible, Seyn avuga ko atabanye nabi na Bagenzi Bernard kuko hari ubundi buryo bakoranamo kandi bubungukira bose.

Mu gihe yamaze muri Incredible Records, Seyn yakoreyeyo indirimbo zirimo Rewind, Ndabishaka,Cemba ndetse na Like You yakoranye na bagenzi be bari bahuriye muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Guhera ku ndirimbo ye nshya ‘Rendez-vous’ aherutse gusohora, Seyn yavuze ko yatangiye kwikorana umuziki.

Yavuze ko igihe yari amaze nta muntu bakorana, cyamubereye umwanya wo gutekereza neza no gutegura ibikorwa bye.

Seyn yijeje abakunzi b’umuziki kumva umurindi we cyane ko yakoze ibihangano byinshi yiteguye gusohora.

Ikiganiro na Seyn

Indirimbo nshya ya Seyn ’Rendez-vous’

Seyn yatandukanye na Incredible Record yari amaze imyaka hafi ibiri akoreramo umuziki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza