IGIHE

Senderi yakoze indirimbo isingiza abamotari

2 24-10-2019 - saa 08:48, Uwiduhaye Theos

Senderi International Hit uri mu bahanzi bakunze guhanga ibihangano bigaruka ku mibereho y’abanyarwanda mu buzima busanzwe, yashyize hanze indirimbo igaragaza akamaro k’abamotari.

Iyi ndirimbo ya Senderi, yayise ‘Moto Zitunze Imiryango’. Yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2019, yiganjemo ubutumwa bwo kugaragaza akamaro gakomeye k’abamotari.

Senderi yabwiye IGIHE ko yatekereje guhanga iyi ndirimbo mu cyumweru gishize ubwo yari atwawe n’umumotari, bakagirana ikiganiro cyashibutsemo inganzo.

Ati “Ni indirimbo natekereje ntwawe n’umumotari, mu kazi kabo k’amasaha 24 ku yandi, bituma mubaza imibereho ambwira ko moto ari ubuzima kandi zikaba zitunze imiryango migari.”

“Muri iyi ryo joro nahakuye igitekerezo, nagize n’ibyo mubaza turi kuganira kuko ari umufana wanjye ndetse ananyumvisha indirimbo zanjye.”

Yakomeje avuga ko hari umumotari wigeze gutoragura amafaranga ayashyikiriza uwayataye bimwereka ko abamotari ari abantu b’agaciro.

Umumotari watwaye Senderi kuri moto, ngo yamuhishuriye ko ibyishimo bya mbere agira ari igihe yatwaye umuntu akamugeza iyo agiye amahoro, nawe agataha ayandi.

Senderi asaba abantu bose bagenda kuri moto cyangwa bigeze kuzigenda ubu bakaba batakizigendaho kujya bacuranga iyi ndirimbo kugira ngo bateze imbere uyu mwuga w’abatwara moto.

Mu mashusho yayo, Senderi ashaka kuzajya mu ntara hose akifashisha abamotari mu duce dutandukanye tw’igihugu ku buryo abamotari bo muri buri karere bazibona muri iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi watangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Senderi kandi akunda no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko amaze gukora nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri n’izindi.

Umva indirimbo nshya ya Senderi yahimbiye abamotari.

Iyi foto ni iyafotowe Senderi mu minsi yashize ubwo yari ateze Moto
Senderi yashyize hanze indirimbo isingiza abamotari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ange 2019-10-25 04:20:28

Kwicisha bugufi nibyo bikuranga no’uko rubanda rwose rukwibonamo. Imana ikurinde abaguca intege ntibazabura. Courage mubihangano byawe

2
mbabazi 2019-10-24 09:56:56

wewe imiziki ushatse wahindura umwuga uwumuziki warakubenze inama nakugendera kora umushinga wo korora inkoko uzugurisha namagi mmusiques ilisha kukatala kabisa

Kwamamaza