IGIHE

Selena Gomez aryohewe n’urukundo, Drake yasubije Lamar, Gérard Depardieu mu nkiko: Agezweho mu myidagaduro hanze

0 1-05-2024 - saa 23:40, Uwiduhaye Theos

Mu makuru y’imyidagaduro yo hanze y’u Rwanda yiriwe acaracara ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye ku isi ndetse no muri Afurika harimo inkuru zitandukanye zigaruka ku bahanzi baririmba, abakinnyi ba filime n’abandi.

Muri iyi nkuru turagarika kuri amwe muri ayo, arimo ayo muri Afurika ndetse no hakurya y’inkiko za yo, yibanda cyane ku bakunzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.

Gérard Depardieu mu mazi abira

Umukinnyi wa filime w’Umufaransa Gérard Depardieu, yahamagajwe n’urukiko rwo mu Bufaransa akekwaho ibyaha bifitanye isano no gufata ku ngufu, nk’uko BFMTV yabitangaje. Uyu mugabo w’imyaka 75 yahaswe ibibazo ku birego byazamuwe n’abagore babiri bakoranye mu 2014 na 2021. Yahagajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata, afungwa by’akanya gato aza gufungurwa gusa yahakanye ibyaha ashinjwa.

Gérard Depardieu azatangira kuburana kuri ibi birego bye mu Ukwakira uyu mwaka. Uyu mugabo yashinjwe n’abagore babiri bavuze yabahohoteye ubwo bafataga amashusho ya filime yiswe “Les volets verts (The Green Shutters)’’.

Mu 2020 nabwo Gérard Depardieu yashinjwe n’umukinnyi wa filime witwa Charlotte Arnould, kumufata ku ngufu mu 2018 ubwo yari afite imyaka 18. Ubushinjacyaha buheruka kuvuga ko ari gukorwaho iperereza no ku byo ashinjwa n’uyu mugore ndetse ubushinjacyaha bwa Paris bwashyikirijwe iki kirego bukaba bugiye kugikurikirana ngo barebwe ibizakurikiraho.

Gérard Depardieu ahakana ibyo ashinjwa

Ayra Starr yateguje album nshya

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye nka Ayra Starr, yateguje album ye ya kabiri yise “The Year I Turned 21’’ cyangwa se mu Kinyarwanda ‘Umwaka nujuje imyaka 21’. Ni album ije ikurikira iyo yashyize hanze mu 2021 yise “19 & Dangerous’’.

Ayra Starr kuri iyi album ye ya kabiri hazagaragaraho abahanzi bakomeye barimo Asake, Anitta, Coco Jones, Giveon na Seyi Vibez. Iyi album izajya hanze ku wa 31 Gicurasi uyu mwaka.

Ayra Starr yateguje album ya kabiri

Selena Gomez aryohewe n’urukundo

Umuhanzikazi Selana Gomez yagaragaye arigata ‘cake’ ikozwe mu ishusho y’umukunzi we Benny Blanco. Ni mu mafoto yasangije abamukurikira abereka ko akomeje kuryoherwa mu rukundo rwabo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Selena Gomez yatangaje ko ari mu rukundo na Benny Blanco usanzwe ari umwe, mu batunganya indirimbo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, uyu muhanzikazi yemeje iby’uru rukundo rushya mu butumwa butandukanye bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga. Hari nk’aho yanditse ati “Ni we buri kimwe cyanjye cyose mu mutima wanjye.’’

Selena Gomez akomeje kugaragaza ko aryohewe n'urukundo rwe na Benny Blanco

Rurageretse hagati ya Tyrese Gibson n’uwahoze ari umugore we

Tyrese Gibson wamamaye muri ‘Fast & Furious’ ashyiditse na Norma Mitchell Gibson wahoze ari umugore ndetse akaba ari nawe wa mbere yashatse. Uyu mugabo yagannye inkiko ashinja uyu mugore kunanirwa kwishyura amadorali arenga 25.000 yo kwishyurira umukobwa wabo witwa Shayla ishuri.

Avuga ko ashaka ko urukiko rukura 5000 by’amadorali ku ndezo atanga buri kwezi y’umwana we, bikazagenda gutyo kugeza amafaranga uyu mugore yamwishyuriye ashizemo.

Tyrese Gibson na Norma barushinze mu 2007 batandukana mu 2009

Drake yasubije Kendrick Lamar

Nyuma yaho Kendrick Lamar ashyize hanze indirimbo nshya yise “Euphoria’’ yibasira Drake aho agera aho no kumutuka ku bakobwa baryamana nawe Drake nawe yanze kuripfana.

Drake yifashishije amashusho yo muri filime “10 Things I Hate About You’’ asubiza Kendrick. Mu mashusho yashyize kuri Instagram Story yashyizeho agace kamwe aho Julia Stiles ukina yitwa Kat Stratford, ashyurira Heath Ledger ukina ari Patrick Verona impamvu amwanga. Aha uyu mugore asoza agira ati “Nanga uburyo ntakwanga.’’

Drake na Kendrick Lamar bamaze iminsi bakozanyaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza