Abategura igitaramo cya Seka Live batanze amahirwe ku bantu bazanywereshereza imodoka zabo kuri sitasiyo za Engen ebyiri zirimo iya Kimironko na Kicukiro; kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.
Abazabasha kugera kuri izi sitasiyo hagati ya Saa Cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri, bakanywesha imodoka zabo zikuzura bazabona amahirwe yo guhabwa amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Seka Live kigiye kuba.
Nkusi Arthur utegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko hari amatike menshi batanze ariko ashobora kuzashira aya masaha bagennye atararangira, bityo agira inama abantu bashaka kuzinjira muri Seka Live kubera aya matike bagiye gutanga, kuzagera kuri Engen zagennwe hakiri kare.
Ati “Turasaba abantu bashaka amatike kuzabikora kare kuko arabaze. Nubwo ari menshi ashobora kuzashira mbere y’uko amasaha twagennye arangira.’’
Yakomeje avuga ko kugeza ubu bakoranye na Engen kuri iyi nshuro ariko bishoboka ko no mu bindi bitaramo bya Seka Live bitaha bishobora kuzamera gutya biturutse ku musaruro ubu bufatanye bugiye gutanga.
Yavuze ko ubu bufatanye na Engen ari uburyo bwo gukomeza gukorana n’abaterankunga neza atari ukubamamaza ku munsi w’igitaramo gusa.
Igitaramo cya ‘Seka Live’ giteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2023 muri Camp Kigali, cyatumiwemo Anne Kansiime. Uyu mugore ucishamo akaririmba n’ubwo benshi bamuzi mu bikorwa by’urwenya azazana i Kigali n’umwana aheruka kwibaruka.
Iki gitaramo byitezwe ko Anne Kansiime azagihuriramo n’abandi banyarwenya nka Ambassador w’abakonsomateri, Don Andre, Rusine Patrick na Herve Kimenyi. Anne Kansiime azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw na 20.000 Frw. Ushaka itike wanyura kuri Sekalive.itike.io.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!