IGIHE

Burundi: Sat B n’umuhanzikazi Belle Nice bibarutse imfura yabo

3 16-03-2020 - saa 12:08, Nsengiyumva Emmy

Sat B n’umuhanzikazi Belle Nice bamaze igihe bakundana bibarutse imfura yabo mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira uwa 16 Werurwe 2020.

Amakuru yo kunguka umwana muri uyu muryango yatangajwe na Sat B abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Abicishije kuri Instagram yagize ati” Umwana yavutse, mumfashe kumuha izina, wakoze Mana, wakoze Belle Nice.”

Sat B yatangiye gukundana na Belle Nice mu 2017 nyuma yo gusubira mu Burundi avuye mu buhungiro mu Rwanda. Yasanze uyu mukobwa ari mu bakunzwe baririmba Karaoke batangira gukundana ubwo. Kuri ubu uyu muhanzi abana mu nzu n’umukunzi we n’ubwo batarakora ubukwe.

Sat B nyuma yaje kwinjiza mu muziki Belle Nice mu nzu itunganya umuziki ye yise “Empire Avenue”. Uyu mukobwa wari usanzwe akora Karaoke mu mujyi wa Bujumbura yahise yinjira atyo mu buhanzi.

Belle Nice yakiriwe neza mu ruganda rwa muzika indirimbo ye ya mbere yise “Sabo” iri mu zimaze iminsi zica ibintu mu tubyiniro tw’i Bujumbura.

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo Belle Nice yabaye nk’uteye umugongo ibya muzika benshi ntibamenya impamvu yabyo nyamara uko iminsi yagiye itambuka yagaragaje ibimenyetso by’uko yari ari kwiyitaho nk’umukobwa witeguraga kwibaruka imfura ye.

Hari amakuru avuga ko Sat B mbere y’uko ahungira mu Rwanda mu mwaka wa 2015 yari afite umugore n’abana babiri ariko uyu bakaba baratandukanye.

Indirimbo Sabo ya Belle Nice

Sat B n'umukunzi we Belle Nice bamaze igihe babana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Remy 2020-03-16 10:46:10

Plz muduhe amakuru mazima. plz

2
munyemana 2020-03-16 09:23:16

Nibonkwe nibonkwe.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

3
uwimana marie louise 2020-03-16 07:53:15

mukurikeyo @kandi mwonkweeeeeee

Kwamamaza