IGIHE

Sallam SK ureberera inyungu mu muziki w’umuhanzi Diamond Platnumz yasanzwemo Coronavirus

0 19-03-2020 - saa 21:50, Uwiduhaye Theos

Sallam Sharaff uri mu bareberera inyungu umuziki umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania uzwi nka Diamond Platnumz yasanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Sallam Ahmed Sharaff (Sallam SK) uzwi nka Don Mendez ari mu bajyanama batatu b’umuhanzi Diamond Platnumz barimo we na Hamisi Shaban Taletale (Babu Tale) na Saidi Hassan Mlinge (Mkubwa Fella).

Sallam SK ni we watangaje amakuru yuko yafashwe na Coronavirus yifashishije urukuta rwe rwa Instagram. Yatangarije abamukurikira ko byamaze kwemezwa ko yanduye Coronavirus ndetse ubu akaba yashyizwe mu kato ngo atanduza abandi.

Yagize ati “Ibisubizo byagaragaje ko nanduye Coronavirus ariko meze neza ndetse buri kimwe kiri kugenda neza.”

Yakomeje avuga ko ubu ari gukurikiranwa kandi ubuzima bwe bukaba bumeze neza, ashimira abaganga batandukanye bamwitayemo nyuma y’iminsi ibiri amaze ageze muri Tanzania.

Sallam guhera ku wa 5 Werurwe 2020 yari ari mu bihugu bitandukanye mu Burayi aho yasuye ibirimo u Busuwisi, Denmark n’u Bufaransa; yagarutse mu gihugu cye cy’amavuko ku wa 14 Werurwe 2020.
Ubwo yari i Burayi yatangaje ko bahagaritse ibitaramo bya Diamond Platnumz mu Burayi kubera Coronavirus yugarije Isi. Yabaye uwa gatandatu ugaragaweho n’iki cyorezo muri Tanzania.

Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan mu mpera z’umwaka ushize ndetse Isi yose muri iki gihe irahangayitse kubera uburyo irimo gukwirakwira mu bihugu bitandukanye.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 11 bayanduye, ingendo z’indege ziva cyangwa zijya hanze y’u Rwanda kuri ubu zahagaritswe.

Sallam Sharaff usanzwe ari mu bajyanama ba Diamond Platnumz yanduriye Coronavirus mu Burayi
Umujyanama wa Diamond Platnumz (uri ibumoso) yasanzwemo Coronavirus
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza