IGIHE

Safi Madiba yibasiwe n’abafana ba Mwiseneza Josiane

28 12-01-2019 - saa 18:24, Uwiduhaye Theos

Abafana ba Mwiseneza Josiane uri mu bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, bamereye nabi Safi Madiba nyuma y’amagambo aherutse kwandika bigakekwa ko yashakaga kwita uyu mukobwa injiji.

Iki gihiriri cy’abafana ba Mwiseneza cyatangiye inkundura yo kwihanangiriza Safi Madiba, nyuma y’amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ntasobanure neza uwo yabwiraga.

Aya magambo yagiraga ati “Itegeko rya mbere mu 2019; ntuzigere ugira abantu b’ibicucu ibyamamare…”

Yashaririye benshi mu bakunzi ba Mwiseneza bumvaga ko ariwe yashatse kuvuga, bajya ahatangirwa ibitekerezo ku byo yagiye yandika kuri Instagram mu minsi ikurikira ubu butumwa maze batangira kumwibasira.

Kubera aya magambo yanditse yumvikanisha amategeko agiye kugenderaho mu 2019, abafana ba Mwiseneza Josiane bakamejeje bavuga ko yashatse gutuka uyu mukobwa ukunzwe cyane muri iki gihe.

Aba bafana bagiye bagaruka cyane ku bumenyi buke bwa Safi Madiba mu ndimi ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ibyo akora byerekana ikigero cy’ubumenyi, umwe ati ‘mpise mbona mu kizamini cya leta waje muri ‘U’, ashaka kumvikanisha ko Safi yaje mu myanya ya nyuma’.

Hari n’abandi bagiye bibasira umugore w’uyu muhanzi bavuga ko bose ari kimwe, bati’ni injiji yashatse indi, n’ubwo uri gusebya abandi’.

Nk’uwitwa @therealsonny250 ati “Muvandimwe kuki ufitiye josiane ishyari ku buryo wifata ukandika ngo ntimukagire abantu b’injiji ibyamamare, uri umusazi cyangwa ikindi kintu.”

Naho @theo250_iyaka ati “Ahubwo wabuze ubwenge myotso, wacunganye n’urugo rwawe ukareka Imana igakora ibyayo kandi wowe mbona utazubaka ngo rukomere nibiba uzibuke ko wabisomye hano, gusa icyo nakubwira nuko uriya mugore wawe atarusha Josiane ubwiza nako nawe urabizi.”

Mu kiganiro Safi Madiba yahaye IGIHE yavuze ko atashakaga kwibasira Mwiseneza Josiane, ahubwo avuga ko ari umufana we ukomeye.

Ati “Ntabwo nashakaga kuvuga Josiane, siwe navugaga ni uko abantu babyumvise nabi. Njye nta muntu runaka nashakaga kubwira ahubwo bwaturutse ku kuba hari ibintu nari maze iminsi ndi kubona iby’abantu bari gushyira imbere ibitagenda neza bagashyigikira abica umuco, njye navuze muri rusange ntabwo nabwiraga uriya mukobwa.”

Yakomeje ati “Gufata umuntu ukamugira icyamamare ubona ko ntacyo azamarira umuryango nyarwanda ntabwo ari byiza pe. Hari ibintu nari maze iminsi mbona by’abantu bari kuzana imico y’amahanga ugasanga bayinjije mu banyarwanda bagakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi nta kizima bakoze.”

Yavuze ko wenda atariwe ushinzwe iby’iyo mico yabonye iri kubangamira abanyarwanda ariko avuga ko afite uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyamunga umuryango nyarwanda.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ashyigikiye bikomeye Mwiseneza kuko ariwe yabashije kumenya mu bakobwa bose bari muri Miss Rwanda 2019.

Ati “Ahubwo buriya Josiane ndamushyigikiye kuko niwe mukobwa itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga turi kubona kurusha abandi nifuza ko azaba Miss Rwanda 2019. Njye nshyigikiye Josiane, ikindi abantu bajye birinda umuntu uvuga ikintu kibi. Ntabwo uriya mwana ariwe nibasiye kuko ni icyitegererezo cy’abantu, yabereye urugero benshi arabatinyura ahubwo nabwira abantu kumushyigikira akazaba Nyampinga w’u Rwanda.”

Kuba yarakoresheje ijambo ‘stupid cyangwa se igicucu mu rurimi rw’Ikinyarwanda’ risa nkaho rivugitse nabi yasobanuye ko atashatse gutukana ahubwo yashatse kumvikanisha uburemere bw’ubutumwa yashakaga gutanga.

Bamwe bakazura akaboze bagaruye Icyongereza Safi Madiba yigeze kwandika agahabwa urw’amenyo ku wa 14 Kamena 2018.

Ubu butumwa bwa Safi, bwagiraga buti” I am blessed [ndi umunyamugisha], choosed[ ashaka kuvuga ngo’ naratoranijwe’] , Reedemed [naracunguwe], accepted [naremewe] Forgived[ ashaka kuvuga ngo ’narababariwe’] .” Aho Safi yanditse Choosed yari kuba yanditse chosen naho forgived akandika forgiven.

Bwakuruye impaka mu bakurikira uyu muhanzi bamwe bavuga ko bibabaje kuba umuntu nka Safi wasoje kaminuza atazi gutondagura inshinga mu rurimi rw’Icyongereza, abandi bakamushyigikira bavuga ko icya mbere ari ubutumwa.

Safi Madiba yokejwe igitutu kubera Mwiseneza Josiane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
KINE 2019-01-15 06:49:11

reka sha ngo safi madiba nigiki se ntacyo aricyo niba aricyo yagigejejwe nabantu nareke nabandi bakigereho

2
Alias 2019-01-14 13:56:49

Nonese mwenedata GAJU, uravuze ngo "ipfunwe ry’uko icyongereza cyatunaniye niryo ridutera kuvugako English atari ururimi rwacu".

Harya ko mbona nawe cyane! Uti "INTERNATIONALS COMPETITION"?
Harya nubwo tutakizi nkawe, ntibavuga ngo "INTERNATIONAL COMPETITIONS"?
Tujye twemera ibyacu nabyo ni byiza. Nonese ntabo wumvise bahisemo gukoresha iyo English, no kumva ikibazo bikabananira cg kuvuga bakadedemanga? Nshimye ko abakemurampaka babibonye bakabigizayo.

Kwiyemera mubyongereza sibyo byakugira Miss Rwanda kereka ahari miss w’ubwongereza.

Sintekerezako bariya bakobwa bemerewe kwitabira batazi icyongereza kuko barize kereka niba mu mugi ariho biga neza!! Yego icyongereza barakivuga ariko ikinyarwanda kuki bagihunga aho ntibaba batakizi neza nabo!
Umuco mbere ya byose kuko niwo utugize abanyarwanda kandi tubyemere ntapfunwe.

Ntugatukane muvandimwe, no mubo bahatana ntawatinyuka kumuvuga uko wamuvuze kuko bariya bana bafite uburere barusha benshi. Ahubwo tubigireho.

I for Her

3
Mc matatajado 2019-01-14 08:51:54

guys mwarihuse gucira Safi urubanza baravuga ngo ntukagaye igitabo utaragisoma

4
Kazungu 2019-01-13 14:43:51

Safi rwose umugabo ni uhagarara kubyo yavuze washakaga gutuka Josiane ni we mukobwa ukunzwe cyane 2019 naho kwigarura ngo uramushyigikiye uratubeshye p cyakora twakubabariye nubwo utasabye imbabazi usubize amaso inyuma urebe icyatumye uba umu star urya mwaka asante

5
Gaju 2019-01-13 12:06:39

Uwo Josiane mwirirwa muririmba ni igiki ni turiya dusendababoyi se afite nako udusendabageni tugera mumatwi. Icyo cyaro aturukamo se niwe wambere cg niwe wanyuma! Ngo umuco afite nuwuho kuko avuga ikinyarwanda gusa! Kugeza ubu sindamenya impamvu ituma abandi bana bahanganye batavugwa,badatumirwa kuma radio nkawe. Mwarishakiye irindi zina se ko byaruta! Kuko kuba irushanwa ry’ubwiza byo siko bikimeze.abavugango icyongereza si ururimi rwacu nibabandi cyananiye bahorana iryo pfunwe ryo kuba batakizi. English ni ururimi mpuzamahanga rukoreshwa muri internationals competition. Uwo josiane najya guhatana hanze azavuga mukinyarwanda se? Kuba ari umunyacyaro ntibihagije ngo abe miss rwanda.Plz mugabanye guhinda nkaza kagoma

6
Jay P 2019-01-13 07:46:45

Ariko se wowe Safi MADEBE nako Madiba, wazabanje ugatokora umugogo uri mujisho ryawe mbere yo gushaka gutokora agatotsi kari mury’abandi. Uyu mwari yigeze akubwira ko hari za kaminuza yize? Njye ndahamya ko yatanze ubutumwa bukomeye mumitima y’abantu benshi kurusha ubwo umaze gutanga mundirimbo zawe zose. Ni abakobwa bangahe bo mucyaro wigeze utinyura ngo baseruke uko bari? Ariko ba uretse urebe abo Mwiseneza agiye gutinyura uko bangana. Naho Mwiseneza atatorwa ariko azasiga akuyeho ikintu cyo kwitinya uko ariko kose.

7
MCG 2019-01-13 06:05:15

mukabura kwandika inkuru y’umwali wacu mwisenza Jojo" uburyo yagiye gufasha abatishoboye mwibanga mwarangiza mukandika ku ruriya imyotso (madebe safi) igiye kuza mutera imiringoti mu maso, abure kujya kuyivuza hakirikare none araho gusa arata ubu stari, jye mpise mwanga nubwo rwose ntagukundaga ubu bihumiye ku mirari; Jose ... Imana muri kumwe shenge.

8
Dinosor 2019-01-13 05:53:24

Hhhaaa!!! Myotso se ubu yasekana nawe!!! Injiji yambere ko ari safi #SafiIdiot#WeforJosiane
#safi madiba#myotso# tuze nawe wavuye kure kandi azagira imyaka nkiyawe ari umu savant

9
Friends 2019-01-13 02:01:02

Ahubwo! Nari ngizengo ntashyigikiye umukobwa wacu! Nibamubabarire ururimi ni inyama yigenga ariko amatwi yumva ibyo ashaka kumva! Hari igihe we yaba yaratekerezaga ibindi koko!

10
hugo 2019-01-13 00:38:03

ko amutuka se ngo ni injiji we warangije kaminuza yandika ngo FORGIVED , .....

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza