IGIHE

Safi Madiba ategerejwe i Kigali

0 3-12-2024 - saa 08:56, Nsengiyumva Emmy

Safi Madiba ategerejwe i Kigali, aho byitezwe ko agomba kugera mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024.

Uyu muhanzi uri mu bagize izina rikomeye kuva ubwo yari mu itsinda rya Urban Boys, mu bimugenza harimo gusura inshuti n’abavandimwe ariko akaba yanakora bimwe mu bikorwa bya muzika.

Kimwe mu bikorwa by’umuziki Safi Madiba ategerejwemo, ni ijoro azakirirwamo mu kabyiniro ka Green Lounge ku wa 7 Ukuboza 2024.

Safi Madiba atashye i Kigali nyuma y’ibitaramo bizenguruka Amerika yakoze, ndetse mu minsi ishize akaba yaranataramiye i Lyon mu Bufaransa.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ku itariki 1 Ukwakira 2017.

Ntabwo umubano wabo warambye kuko baciye muri rwaserera nyinshi kugeza bahanye gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko ku itariki 25 Mata 2023.

Gutandukana kwabo ntabwo byabujije Safi Madiba gukomeza gushakisha ari na ko agerageza gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Muri Kamena 2024, nibwo Safi Madiba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yishimiye bikomeye kuba yabonye ubwenegihugu bwa Canada.

Safi Madiba ni izina rinini mu muziki w’u Rwanda. Yamenyekanye ubwo yari mu itsinda rya Urban Boys, yaje gusezeramo mu 2018 atangira urugendo rwo kwikorana umuziki amazemo imyaka itandatu.

Safi Madiba ategerejwe mu ijoro ryo kumuha ikaze, mu birori bizabera mu kabyiniro ka Green Lounge
Nyuma y'imyaka irenga ine, Safi Madiba ategerejwe i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza