IGIHE

Ruti Joël warubiye yahishuye icyatumye asezera mu itorero Ibihame by’Imana

0 9-01-2025 - saa 14:53, Nsengiyumva Emmy

Ruti Joël wababajwe bikomeye n’ibyatangajwe na Murayire usigaye ari umutoza mu Itorero Ibihame by’Imana, yavuze ko icyatumye we n abagenzi be barisezeramo bagashinga iryo bise ‘Ishyaka ry’intore’ ari ukwanga kuba intore ya sagihobe.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Isibo Radar’, Intore Murayire yatangaje ko abasezeye mu Itorero Ibihame ari abavugaga ko iri torero ribayeho nta ntego by’umwihariko rikaba ridaharanira kwiteza imbere.

Murayire yagaragazaga ko icya mbere ku ntore ari ugukunda guhamiriza byagutunga neza bikizana ariko udashyize imbere iby’amafaranga.

Iyi mvugo niyo yarakaje Ruti Joël wahise ahamya ko imyumvire nk’iya Murayire ariyo yatumye basezera mu Itorero Ibihame by’Imana, bagahitamo gushinga Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’.

Uyu muhanzi yagaragaje ko guhamiriza ari umwuga ukwiye kuba utunga neza abawukora nk’uko ubundi buhanzi butunga ababukora kandi neza.

Ati “Ibaze niba umuntu abyina imbyino z’abanyamerika bikamutunga neza kurusha Intore zihamiriza gakondo? Ntabwo twabyemera rwose, twe twaharaniye ko intore zatangira gutekereza uburyo waba umwuga utunga abawukora bakarekera aho kwitwa ba sagihobe. Rero niba abantu bamwe batarabyumvise ntabwo bakwiye kwihandagaza mu itangazamakuru ngo bagaragaze ko intore ariyo ikwiye kubaho igenerwa aho yahamirije.”

Ruti Joël yavuze ko ibyatangajwe na Murayire babanye mu Itorero Ibihame by’Imana ari nk’igitutsi ku Ntore, kuko nta mubyeyi wapfa kwemerera umwana we ko ajya mu bintu bidashobora kumuhindurira ubuzima.

Uyu muhanzi wahamije ko uyu mwaka yawuhariye guhamiriza yongeye gushimangira ko gusezera mu itorero Ibihame by’Imana bitari urwango, ahubwo ari uko batari bahuje imyumvire irimo n’iyo yumvanye Murayire uri mu bariyoboye uyu munsi.

Ruti Joël, Cyogere na Gatore ni bamwe mu ntore zasezeye mu Ibihame by’Imana, bashinga itorero ryabo rishya bise ‘Ishyaka ry’Intore’ kuri ubu rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cya mbere gitegerejwe ku wa 25 Mutarama 2025.

Indi nkuru bifitanye isano

Itorero Ishyaka ry'Intore rigiye gukora igitaramo cyaryo cya mbere
Murayire wasigaye mu Ibihame by'Imana ahamya ko icyajyanye bagenzi be bavuyemo ari ugushakira amaronko mu guhamiriza
Ruti Joël yahamije ko icyabakuye mu Ibihame by'Imana ari ukwanga ko intore zakomeza kwitwa za sagihobe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza