Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger na Anthony Ebuka Victor wamenyekanye nka Victony, bategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024.
Ruger agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri kuko yaherukaga kuhataramira ku wa 19 Gashyantare 2022, mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia i Rebero.
Iki gitaramo cyari cyahuriyemo abahanzi nka Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz, Gustave Fuel na Afrique bo mu Rwanda.
Uretse Ruger, Victony ugiye gutaramira i Kigali yari yatekerejweho na Davis D mu gitaramo cye yise ’Shine Boy Fest’ cyabaye mu impera z’icyumweru gishize, icyakora biza guhinduka ku munota wa nyuma birangira atumiye Nasty C.
Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001 akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo. Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.
Ruger (izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!