Matthew Rugamba washinze inzu y’imideli "House of Tayo" iri mu zikomeye mu Rwanda, yitabiriye anambika bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’igice cya kabiri cya filime ya Black Panther cyiswe ‘Wakanda Forever’ biteganyijwe ko kizasohoka ku wa 11 Ugushyingo 2022.
Rugamba niwe wambitse Junior Nyong’o usanzwe ari umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli ariko ku rundi ruhande akaba azwi cyane kuko ari musaza wa Lupita Nyong’o ukina muri iyi filime itegerejwe na benshi mu bakunzi ba sinema ku Isi.
Mu butumwa Rugamba yanditse ku rubuga rwa Twitter yagaragaje ko yishimiye kuba imyambaro ye ikomeje kwaguka cyane ikagera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Yanditse agira ati “Kuva mu Rwanda kugera muri Wakanda”.
Wakanda avuga ni agace kavugwa muri iyi filime kuva yatangira kakaba igihugu gihimbano cyo muri Afurika kiba gifite ikoranabuhanga rihambaye kikaba gifite ingabo zifite imbaraga zidasanzwe.
Rugamba washinze iyi nzu y’imideli ya "House of Tayo" ni umwe mu bari bafite ubutumire muri uyu muhango wo kumurika iyi filime wabereye muri Dolby Theatre i Los Angeles.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu b’ibyamamare batandukanye barimo umuhanzikazi Rihanna n’abandi.
Mu 2018 nabwo ‘House of Tayo’ yari yambitse uyu musore Junior Nyong’o ubwo yari yitabiriye imurikwa ry’iyi filime igice cyayo cya mbere, mu birori byabereye Los Angeles.
Junior Nyong’o usibye kuba umunyamideli ni umukinnyi wa filime aheruka kugaragara mu yitwa The Legend of Lwanda Magere na A Blossom in the Night.
Inzu y’imideli ya House of Tayo umwe mu myambaro yahanze harimo umwambaro umaze kwamamara wiswe ‘Ijezi’ wanditseho Rwanda wigaruriye imitima y’abantu banyuranye biganjemo abanyacyubahiro n’ibyamamare.
Reba hano integuza z’iyi filime yatunganyijwe na Marvel Studios
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!