Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabwiye Abadepite ko RSAU (Rwanda Society of Authors) yamaze gusenywa ndetse igiye gusimbuzwa Ikigo cya Leta kizakurikirana inyungu z’abahanzi mu bihangano byabo.
Iyi RSAU irinze isenyuka abahanzi bagifite ingingimira kuko bamwe batemeye uburyo ibikorwa byayo byakorwaga, ndetse n’ibyagerageje gukorwa nabi bakabikekamo kunyereza umutungo wabo.
Iki kigo cyari kimaze imyaka 13 gishinzwe, cyasaranganyije amafaranga abahanzi inshuro eshatu gusa ndetse icyo gihe benshi bahawe ay’intica ntikize.
Ku ikubitiro mu 2019, abahanzi abahanzi 80 nibo batoranyijwe basaranganywa miliyoni 8Frw byavugwaga ko zakusanyijwe, buri wese ahabwa ibihumbi 100Frw.
Mu 2021 abahanzi basaranganyijwe miliyoni 18Frw z’ubwishyu bwo kuba ibigo bitandukanye byarakoresheje ibihangano byabo.
Ku nshuro ya gatatu abahanzi basaranganywa amafaranga, hari mu 2023 ari nabwo biheruka.
Icyo gihe abahanzi b’Abanyarwada 124 basaranganyijwe miliyoni 19Frw mu gihe abanyamahanga 210 basaranganyijwe miliyoni 5Frw.
Nubwo basaranganyaga abahanzi amafaranga babakusanyirije, ntabwo bo nka banyiri ibihangano bigeze banyurwa na rimwe na serivise bahabwaga n’iki kigo.
Mu minsi yashize mu kiganiro IGIHE yagiranye na Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, yavuze ko bari batarasobanukirwa bimwe mu bikorwa by’iki kigo.
Kimwe mu byo Tuyisenge atemeranyaga n’ubuyobozi bwa RSAU, ni uko abayiyobora bari barayigize ikigo cyigenga cy’ubucuruzi nyamara cyakabaye kigenzurwa
Mu 2023 ubwo baherukaga gusaranganya amafaranga yakusanyijwe mu bihangano by’abahanzi ba muzika, Intore Tuyisenge byamusabye kwitangaho urugero kugira ngo agaragaze ko hari ibitaragenze neza.
Yavuze ko mu 2021 yabwiwe na RSAU ko we afiteyo ibiceri 135Frw, ariko mu igenzura yikoreye anyuze muri sosiyete ya ‘Net Solution’ ikoresha ibihangano by’abahanzi imubwira ko yo yishyuye ukwezi kumwe, aho yari amaze kwinjiza 2000Frw.
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kumenya amafaranga yari yinjije muri Net solution yarebye abayobozi ba RSAU abasaba ubusobanuro, bamubwira ko andi yasigaye harimo ayo bishyura abakozi n’ibikoresho.
Ati “Urumva nka njye iyo nza kuba ari njye ugena uko bigenda nari kubabwira ko bagomba kumpa 1865Frw bo bagasigarana 135Frw kuko ninjye muhanzi, igihangano ni icyanjye. Biragoye ko umuntu yakwishyuriza igihangano akagutwara amafaranga menshi gutyo.”
Intore Tuyisenge yavuze ko kimwe mu bitaranyuze abahanzi ari uburyo bagenerwaga amafaranga ntiberekwe inzira byaciyemo kugira ngo abe ariyo bagenerwa.
Aha niho yongeye gushimangira ko iyo kiza kuba ikigo kigenzurwa n’abahanzi bakabaye baragisabye ibisobanuro kuko ibyo cyacuruzaga ari ibihangano byabo.
Ntabwo ari Tuyisenge gusa utaranyuzwe n’imikorere ya RSAU, Uncle Austin we icyo gihe yavuze ko yiteguye kugana inkiko kuko yari afitanye amasezerano na ‘Net Solution’ ariko akishyurizwa n’abantu atazi ndetse ntibamugezeho n’ibyo bamwishyurije.
Ati “Njye ngiye gusaba umunyamategeko wanjye yinjire mu kibazo, mfitanye amasezerano na Net Solution ariko natunguwe no kumva ko hari abantu banyishyurije amafaranga nyamara nta biganiro twagiranye.”
Uyu muhanzi yavugaga ko byari ubwa kabiri yishyurizwa amafaranga n’abantu atazi (RSAU) ndetse n’amafaranga ye ntamugereho.
RSAU yashinzwe n’abahanzi iragizwa inzego za Leta ariko ibaho nk’iyigenga. Yashinzwe mu 2012 nyuma y’uko mu 2009 hatowe itegeko nimero 31/2009 ryo ku wa 26 Ukwakira 2009 ryari rishinzwe kurengera umutungu bwite mu by’ubwenge.
Nk’uko bigaragara muri raporo Minisiteri yahoze ireberera ubuhanzi yashyikirije UNESCO mu 2017, RSAU yashinzwe n’abahanzi ariko iragizwa inzego za Leta zirimo MINICOM, MINISPOC ndetse na RDB.
Icyakora kuva yatangira gukora kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyo kuyisenya, yari ikigo kibayeho bupfubyi ndetse inshuro nyinshi iyo wabazaga abakiyoboraga ibyabagoye bakubwiraga ko bo bateguye ibyabo ariko babuze gishyigikira ngo ibihangano by’abahanzi bitangire kubabyarira inyungu.
Ni abayobozi batatinyaga guhamya ko batereranywe kuko byageraga aho bajya gusaba ko itegeko ryubahirizwa, ahakenewe amaboko y’izindi nzego ukabona ngo batabyitaho.
Nk’uko nanone bigaragara muri raporo ya UNESCO yakozwe n’abahoze muri MINISPOC, RSAU ishingwa Leta y’u Rwanda yayigeneye miliyoni 15Frw zo kuyifasha gutangira imirimo.
Uretse izi miliyoni 15Frw, banafashijwe kubona umufatanyabikorwa witwa NORCODE wo muri Norvège, ahita abaha arenga miliyoni 28Frw.
Amasezerano ya NORCODE yavugaga ko nyuma y’imyaka itatu (ni ukuvuga mu 2015) bazahita babaha andi arenga miliyoni 42Frw noneho amasezerano akajya avugururwa buri myaka itatu.
Ibi bisobanuye ko byibuza mu myaka itatu, RSAU yari ihawe ingengo y’imari y’arenga miliyoni 85Frw yo gutangiza ibikorwa byayo.
Kugeza ubu harakibazwa uzabazwa imikoreshereze y’umutungu wa RSAU, uzabazwa raporo y’isaranganya ry’amafaranga yasarujwe mu myaka bamaze mbere y’uko hashyirwaho ikindi kigo.
Icyakora kugeza uyu munsi abahanzi bahanze amaso ikigo cya Leta Minisitiri Utumatwishima aherutse guhamya ko kigiye gushyirwaho kikajya cyishyuriza abahanzi, nubwo hari abahamya ko atari ibintu bizoroha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!