Ross Kana yavuze ko kuba yaravuye muri 1:55 AM ya Coach Gaël ntacyo bizahungabanya ku muziki we, cyane ko igihe yari arimo hari igihe amafaranga yasabaga atabonekaga kandi agakora.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari avuye gufata amashusho y’indirimbo yise “Molela”, yakoreye i Mombasa muri Kenya. Ni amashusho yakozwe na Director Gad mu gihe amajwi yayo yakozwe na Element.
Ross Kana yabajijwe amafaranga yatanzwe kuri iyi ndirimbo, yirinda kuyatangaza gusa yemeza ko ari menshi.
Uyu muhanzi yabajijwe niba koko amagambo Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM yamuvuzeho mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE ariyo, undi abyamaganira kure. Icyo gihe Kenny yavuze ko hari igihe cyageze bikagaragara ko Ross Kana afite ubushobozi burenze bwa ‘label’ biturutse ku byo yasabaga.
Yagize ati “Ross Kana twasinyishije n’uw’ubu baratandukanye, bidaturutse ku kuba yarabaye icyamamare kuko nkeka ko hari urwego rw’amikoro yagize ku giti cye bituma mbona arusha amikoro ‘label’.”
“Ntabwo bikiri ibanga, byageze aho twapangaga ko wenda amashusho y’indirimbo agomba kujyaho miliyoni eshanu, amajwi yayo akaba miliyoni imwe n’igice n’izindi ebyiri cyangwa eshatu zijyanye no kuyimenyekanisha, we adusaba miliyoni 15 Frw zijya ku mashusho y’indirimbo gusa.”
Mu gusubiza Ross Kana yavuze ko yari afite icyerekezo cye nk’umuhanzi, akabona iyi ‘label’ yo idashaka kucyumva, no kumufasha gukabya inzozi yari afite mu muziki we.
Ati “Ntabwo nemeranya no kuvuga ko nasabaga byinshi birenze ibyo 1:55 AM bari bafite, nabo bari bafite ikipe yabo yifuza uburyo igomba kuremamo abahanzi, kandi butari bubi. Nanjye nari mfite icyerekezo nk’umuhanzi ku giti cyanjye nari nkwiriye kugeraho. Nageragezaga kwirwanaho. Ntabwo nshaka ko abantu bazagira ngo amafaranga yandenze ngo nyafate noneho nyashore. Mugende mumbwirire abantu ko nta mafaranga ngira.”
Yakomeje avuga ko we yarotaga ibintu binini, ariko akagongwa no gusanga inzozi ze ziruta ubushobozi bw’ibihari, ari nayo mpamvu yahisemo gukuramo ake karenge.
Ati “Hari igihe urota ibintu binini birenze ubushobozi bw’ibihari, ariko ntabwo biba bivuze ko amafaranga yawe ku giti cyawe arenze ubushobozi bwa ‘label’. Ushobora kurota ikintu ushaka kuba kikaba kirenze ubushobozi bihari muri ako kanya, ariko ntabwo bisobanura ko njyewe mbaye umunyamafaranga. Ayo bari bafite ntagihari ariko n’igihe nari ndiyo hari igihe atabonetse, kandi ndakora.”
Uyu muhanzi avuga ko ubu nta kibazo afitanye na 1:55 AM, kuko yasezeye neza kandi akanamenyesha abafana be uko ibintu bimeze, kandi bazakomeza gukorana mu gihe ari ngombwa. Ibi bintu abihuza kandi n’ubuyobozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi.
Anagaragaza ko nta kintu cyagenze nabi hagati ye n’iyi label, gusa yemeza ko akiri mu nzira zo kurangiza amasezerano bari bafitanye mu mahoro. Yahakanye yivuye inyuma iby’amakuru avuga ko yaba yarajyanywe mu nkiko n’iyi nzu ifasha abahanzi.
Ross Kana yavuze ko ubu hari abantu batandukanye bari kumusaba ko bakorana, ariko akaba akigongwa n’amasezerano ye na 1:55 AM ataraseswa mu buryo bweruye, agaragaza ko mu gihe yaba yarabaye umuhanzi wigenga byuzuye aribwo azaganiriza abo bantu akumva abazaba bari kumuha amasezerano azangukiramo kurusha abandi.
Reba ‘Mami’, indirimbo Ross Kana aheruka gushyira hanze
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!