IGIHE

Riderman yashyize hanze indirimbo nshya “Nta mvura idahita” ikomoza ku buzima bw’umukene (Video)

2 18-10-2019 - saa 20:11, Nsengiyumva Emmy

Gatsinzi Emery [Riderman] uri ku ruhembe rw’abaraperi bayoboye abandi mu muziki w’u Rwanda yasohoye indirimbo ye nshya “Nta mvura idahita” ifite ubutumwa bwo guhumuriza abari mu buzima bugoye.

“Nta mvura idahita” ni indirimbo igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 10; yumvikanamo amagambo anyuranye ahumuriza abakiri bato barwana n’ubuzima ariko ntibubahire.

Uyu muraperi ashishikariza buri wese ukigowe n’ubuzima gukora cyane kugira ngo yigobotore ibyo bihe barimo ariko akanabasaba kutinuba kuko bushobora guhinduka.

Riderman yakoze iyi ndirimbo akuye igitekerezo ku rubyiruko arugira inama y’uburyo rukwiye kwitwara.

Yagize ati ”Ni inama natangaga ku rubyiruko ko rugomba gukora cyane kandi rukagira icyizere mu Mana ko ibibazo byarwo hari umunsi bizarangira.”

Uyu muraperi yongeye gusukiranya amagambo mu ndirimbo icuranze mu njyana ya Reggae nkuko yabikoze no mu ndirimbo ye “Igicaniro”.

“Nta mvura idahita” ni imwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye ya munani yise “Kimirantare”, iyi yavuze ko azayimurika tariki 25 Ukuboza 2019.

Iyi ndirimbo nshya ya Riderman yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Gilbert The Benjamin wari umaze igihe asa n’uwavuye mu muziki, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Santana.

Riderman yavukiye i Bujumbura tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana, abahungu batatu n’ abakobwa babiri.

Mu mabyiruka ye, yakundaga gukina umupira w’amaguru gusa ngo yakundaga radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2PAC niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005, muri Gicurasi 2006 yinjiye mu itsinda rya UTP Soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze ziyobowe na Neg G The General na MIM. Yakoranye indirimbo umunani na UTP maze asohora indirimbo ya mbere ku giti cye mu 2007 yise ‘Turi muri Party’; gusa ntiyatinzemo kuko yaje kuyivamo maze atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

Riderman ari mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda
Riderman ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya munani yise "Kimirantare"
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mwiza 2019-10-19 06:58:30

Ariko sinzi impamvu abantu baha agaciro ko kuvukira ibujumbura gusumba ahandi. Ntabwo Riderman yavukiye ibijumbura rwose. Yavukiye muri communie gihanga muntara ya bubanza ahitwa kumpanda. Gusa ni hafi y’ibujumbura nko muri 15 km uvuye kukibuga cy’indege cya bujumbura. Gusa Riderman turamwemera ariko kubeshya aho yavukiye sibyo rwose. Murakoze

2
Dd 2019-10-18 17:28:38

Uyumuhanzi numuhanga kuva kera. Big up brother. Ufite impano

Kwamamaza