Nyuma y’imyaka 15 adataramira mu Rwanda, abari gutegura igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, batangaje ko kizabera muri BK Arena muri Kanama 2025.
Iki gitaramo kiri gutegurwa na sosiyete ya Fill The Gap. Iyi sosiyete mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, yatangaje ko iki gitaramo cyiswe ‘Niwe Healing Concert’ kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena.
Natacha Haguma wari uhagarariye iyi sosiyete yatumiye uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo kigiye kuba kuko igihe cyacyo cyari kigeze. Yavuze ko bavuganye n’uyu muhanzi bigahura n’uko yari ari mu bihe byo kugaruka mu Rwanda.
Ati “Byakubitanye n’igihe cy’Imana dusanga Richard Nick Ngendahayo ari mu gihe cyo kugaruka mu gihugu, noneho tugira Imana muri bwa buntu dusanga ibyananije aba mbere hari aho twahuriye biba byiza ko abona ibyo tumugomba arabyemera, kuko byari mu cya gihe kimwerera kugaruka. Ibyo twumvikanye byarakozwe, n’ibyo yadusabye twarabikoze.”
Haguma yakomeje avuga ko uyu muhanzi benshi bagerageje kumutumira mu gitaramo i Kigali mu myaka yashize, ariko bikanga kubera igihe cy’Imana kitari cyakageze.
Ati “Ntabwo indirimbo ze zijya zisaza. Hari benshi bazi indirimbo ariko batazi uwaziririmbye. Natwe turicara tukavuga tuti ni bande Abanyarwanda bakeneye. Benshi bagerageje kumuzana biranga kuko atari wa muntu ukorera mu gihe icyo aricyo cyose, ahubwo akorera mu gihe cy’Imana. Twagize amahirwe kuko ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bashakwa.”
Yakomeje avuga ko Ngendahayo azagera i Kigali mu minsi iri imbere, abajijwe ibijyanye n’abahanzi bazafatanya nawe cyangwa ibiciro byo kwinjira yirinda kugira byinshi avuga. Yavuze ko indirimbo aheruka gushyira hanze yise “Uri Byose Nkeneye” yari integuza y’iki gitaramo cye yitegura gukorera mu Rwanda.
Richard Nick Ngendahayo utegerejwe mu gitaramo i Kigali, azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.
Reba indirimbo Richard Nick Ngendahayo aheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!