IGIHE

Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira i Kigali

0 22-04-2025 - saa 15:34, Nsengiyumva Emmy

Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 15 yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo ba nyiri ubwite batarabitangaza mu buryo bweruye, amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko uyu muhanzi abifashijwemo n’itsinda riri i Kigali ari mu myiteguro yo gutaramira abakunzi be b’i Kigali mu gitaramo kizaba mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.

Mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakunzi be no kubakangura, Richard Nck Ngendahayo witegura gutaramira i Kigali, yamaze gusohora indirimbo nshya yise ‘Uri byose nkeneye’.

Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi.

‘Uri byose nkeneye’ ni indirimbo iri kuri album ye ya gatatu amaze igihe akoraho ndetse yari yarijeje abakunzi be ko azayimurikira mu Mujyi wa Kigali.

Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.

Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza