IGIHE

RIB yihanangirije abakomeje gukwirakwiza amakuru atizewe ku rupfu rwa murumuna wa Miss Shanitah

0 5-11-2024 - saa 23:36, Nsengiyumva Emmy

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwihanangirije abakomeje gukwirakwiza amakuru batizeye (speculations) ku rupfu rwa Uwanjye Cherissa Tona murumuna wa Miss Umunyana Shanitah uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko bakomeje kubona abantu "biha gukora ubusesenguzi" ku rupfu rw’uyu mukobwa, ahamya ko abantu bakwiye kwihangana kuko iperereza nirirangira ari bwo hazamenyekana icyatumye yitaba Imana.

Ati “Dukomeje kubona abantu batandukanye bari gukora ubusesenguzi ku cyaba cyateye urupfu rwa Tona, ntabwo ari byo rwose kuko biri mu iperereza kandi ni ryo rizagaragaza icyateye rupfu. Turasaba abantu kwirinda guhuza ibi na biriya bashaka kugaragaza icyateye urupfu kandi iperereza ritarapfundikirwa."

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko uretse kuba bari gukora ibigize ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha, bashobora kwisanga mu bikorwa byo kubuza amahwemo umuryango wa Nyakwigendera. Umuvugizi yaboneyeho kwihanisha Umuryango wa Tona. Ati: "twihanganishije umuryango wa Tona kandi Imana imutuze aheza".

Yasabye buri wese kurekera gutangaza amakuru atizewe ku rupfu rwa Nyakwigendera bagategereza ibizava mu iperereza cyane ko iperereza rigikomeje.

Uwanjye Cherissa Tona wari usanzwe ari umuririmbyi muri Healing Ministry yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024.

RIB yihanangirije abakomeje gukwirakwiza amakuru atizewe ku rupfu rwa murumuna wa Miss Shanitah
Uwanjye Cherissa Tona uri hagati ni murumuna wa Miss Shanitah
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza