Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abasore babiri barwiyitiriye bagakwirakwiza ko hari umwe mu bateguraga irushanwa ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (Miss UTAB) wafashwe akurikiranyweho gusaba ruswa ishingiye ku gitsina abahataniraga ikamba.
Aba basore bari bahimbye ubutumwa biyitiriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bugira buti “ Tuyishimire Emmanuel yatawe muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho byo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss UTAB, yitwaje ko ari mu bavuga rikijyana mu kigo bityo ngo yabafasha kwegukana ikamba.”
Bubinyujije kuri Twitter, ubuyobozi bwa RIB bwemeje ko bwamaze guta muri yombi abasore babiri bahimbye ubu butumwa.
Buti “Abitwa Tuyishimire Emmanuel na Ishimwe Yarakoze Seth, bakoze iyi Tweet bagatangaza ibihuha bafashwe uyu munsi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).”
Aba bombi bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no kwiyitirira umwirondoro bihanwa n’ingingo ya 39 n’iya 40 z’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
RIB yaboneyeho kuburira abaturarwanda ibasaba kwitwararika mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bishobora kubagusha mu byaha.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubu butumwa bwahimbwe n’abasore babiri barimo Tuyishimire Eammanuel uri mu banyeshuri bashya muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) n’inshuti ye Ishimwe Yarakoze Seth.
Umwe mu bayobozi b’iyi Kaminuza waganiriye na IGIHE ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, yahishuye ko Tuyishimire yamaze kwemera ko ari we wahimbye ubwo butumwa afatanyije n’inshuti ye itiga muri iki kigo.
Indi nkuru wasoma: UTAB yahagaritse amarushanwa y’ubwiza nyuma y’urunturuntu muri Miss Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!