Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kuburira abakomeje kwijandika mu byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje imibare y’ibi byaha igenda yiyongera hamwe na hamwe, gusa ashimangira ko nimbaraga zishyirwa mu kubikumira no guhana ababikora zigenda ziyongera.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro y’undi ku mbuga nkoranyambaga, kiyoboye ibindi aho cyatangiwe ibirego 47, kigakurikirwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyaregewe inshuro 24.
Icyaha cya gatatu cyagaragaye cyane muri uwo mwaka ni icyo kubuza amahwemo umuntu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, aha hakaba haratanzwe ibirego 20, mu gihe icya kane cyo ari icyo gukwirakwiza ibihuha na cyo cyaregewe inshuro 20.
Icya gatanu mu byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyaregewe cyane ni icyo gukangisha umuntu kumusebya ariko ukoresheje amafoto y’ubwambure bwe, ahatanzwe ibirego 10.
Mu mwaka wakurikiye wa 2023-2024, imibare igaragaza ko icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro y’undi cyatangiwe ibirego 25, mu gihe ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, byari ibirego 43.
Icyo kubuza amahwemo umuntu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, kikaba cyararegewe inshuro 34 na ho icyo gukwirakwiza ibihuha hatangwa ibirego 24.
Icyaha cyo gukangisha umuntu kumusebya ariko ukoresheje amafoto y’ubwambure bwe, hatanzwe ibirego 14.
Nubwo ibi ari byo birego RIB yakiriye, Dr. Murangira B.Thierry, avuga ko atari byo gusa byakozwe kuko hari benshi biba byarabayeho ariko ntibabashe gutanga ibirego.
Ku rundi ruhande, avuga ko mu nyigo bagenda bakora, babona ko iyi mibare izamurwa n’uko izi mbuga zazanye ikintu cy’amafaranga bituma abantu bata ubunyangamugayo bajya kuyashaka n’iyo baba bakora ibibi.
Ati “Iyo turebye dusanga izi mbuga nkoranyambaga zarazanye ikintu cy’amafaranga, aho umuntu ajya hariya agatukana akabona amafaranga tubona ari byo byatumye abantu bata ubunyangamugayo bwabo.”
Ikindi yavuze ko babonye, ni uko imbuga nkoranyambaga zifunguriwe buri wese hatarebwe ku bushobozi bw’imitekerereze ye.
Ati “Imiterere y’imbuga nkoranyambaga, ifunguriwe abantu b’ingeri zose, abafite ubumenyi buke, abafite ikinyabupfura gike, abanywa urumogi […] buri wese afunguriwe kuzijyaho akabona amafaranga noneho hakwikubitaho ubumenyi buke bw’abantu bikaba ibindi bindi. Ibi bikiyongeraho gushaka kwamamara vuba.”
Dr. Murangira yavuze ko kimwe mu bibabaje ari uko abantu bita ku kintu bakura ku mbuga nkoranyambaga kurusha kwita ku ngaruka byatera.
Mu butumwa yageneye abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira B.Thierry, yabasabye kubaha abo baha ibiganiro, ahita anatanga ingero z’abo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihanije bwa nyuma.
Ati “Hari ibintu birambiranye, ibiganiro bya Pastor Claude na Pastor Mutesi birarambiranye rwose, ntabwo ibi bintu birirwamo, ni abantu bakuru […] abantu turambiwe kumva biriya biganiro byabo turabihanangiriza kimwe n’abandi bakora nka bo.”
Dr. Murangira abandi yihanangirije barimo ukunze kwiyita Umukada, amumenyesha ko nubwo atamaze igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga akwiye kugabanya umuvuduko.
Ati “Hari undi muntu uje witwa Umukada ufite umuvuduko mwinshi ushobora kugonga itegeko, nagende gake.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yihanangirije na none uwiyita Djihad na Camarade bamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Djihad na Camarade na bo turabagira inama, buriya busesenguzi bakora ku manza nshinjabyaha turabasaba kugenda buhoro, bajye mu byo bazi basesengure ibyo bazi. Batangiye kugira ubushake bwo kugaragaza kode Urukiko ruba rwahaye uwarenganyijwe […] bibuke mugenzi wabo wabigerageje uko byagenze.”
Dr. Murangira B. Thierry yaboneyeho kwibutsa abantu ko imbuga nkoranyambaga atari ikirwa abantu bakoreramo ibyaha ntibakurikiranwe, abasaba kuzikoresha neza batanga ibyishimo ku babakurikira ndetse banakorera amafaranga aho kuzikoresha bishora mu byaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!