Quincy Jones, umunyabigwi mu muziki w’Isi akaba na ‘Producer’ w’abahanzi nka Michael Jackson, Frank Sinatra, Will Smith n’abandi, yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko mu ijoro ryo ku wa 3 Ugushyingo 2024.
Quincy Jones yitabye Imana aguye mu rugo iwe mu Mujyi wa Los Angeles, inkuru yemejwe na Arnold Robinson wagize ati“Tubabajwe no kubagezaho inkuru y’urupfu rw’umunyabigwi mu muziki w’Isi Quincy Jones witabye Imana, ni igihombo gikomeye ku muryango we n’abakunzi b’umuziki ku Isi.”
Quincy Jones yamenyekanye cyane nyuma yo gukorera Michael Jackson album zirimo Off the Wall, Thriller na Bad zasohotse mu myaka ya za 1980 anakora ku zindi ndirimbo zirimo iz’ibyamamare nka Sinatra, Aretha Franklin, Donna Summer n’izindi nyinshi.
Uyu mugabo wegukanye ibihembo bya Grammy Awards 28, yitabye Imana ari uwa gatatu mu bahataniye byinshi kuko akurikiye Jay Z na Beyonce.
Quincy Jones yavukiye i Chicago mu 1933, aza kwimukira muri Washington DC mu 1944 ari naho yatangiye kwigira ibijyanye no gucuranga ingoma.
Nyuma uyu mugabo yaje kwimukira muri New York, ahabonera akazi ko gucurangira Elvis Presley ari naho yatangiye guhurira n’ibyamamare bitandukanye.
Quincy Jones yaje kwisanga ari gukorana n’ibyamamare birimo Sanitra yanakoreye album yise LA Is My Lady yasohotse mu 1984.
Mu 1957 Jones yashakanye na Jeri Cardwell, babyarana umwana umwe w’umukobwa. Baje gutandukana mu 1966, maze mu 1967 Jones ashaka umugore wa kabiri witwa Ulla Undersson babyaranye umwana w’umukobwa n’umuhungu mbere y’uko batandukana mu 1974.
Jones kandi yashatse Peggy Lipton wari icyamamare muri sinema, baza kubyarana abana b’abakobwa babiri mbere y’uko batandukana mu 1989.
Indirimbo icumi z’ibihe byose Quincy Jones yakozeho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!