IGIHE

Amatariki azatangirwaho Prix Découvertes Social Mula ahataniye yatangajwe

1 19-10-2019 - saa 20:30, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi ufite igikundiro mu bakunzi b’umuziki w’urukundo, Social Mula, ari mu bahanzi 10 bari guhatanira igihembo cya Radiyo y’Abafaransa, RFI, kizwi nka Prix Découvertes RFI mu mwaka wa 2019.

Social Mula yinjiye muri iri rushanwa ku iturufu y’indirimbo ye ‘Ma Vie’ yamuhesheje amahirwe.

Uyu muhanzi ahanganye n’abandi batandukanye bo mu bindi bihugu bya Afurika barimo NG Bling wo muri Gabon, Zonatan wo mu Birwa bya Maurice, Yann’Sine wo muri Maroc, Cysoul na Lydol bo muri Cameroun, Bebe Baya wo muri Guinée, Céline Banza wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Anycris wo muri Côte d’Ivoire na Nasty Nesta wo muri Bénin.

Mu kiganiro na IGIHE, Social Mula, yatangaje ko yiteguye kwegukana igikombe mu gihe yasabaga Abanyarwanda kumushyigikira byimbitse.

Amatora yatanzwe n’abakunzi b’abahanzi bahatanye binyuze kuri internet yarangiye tariki 16 Ukwakira 2019. Kuri ubu abagize akanama nkemurampaka ni bo bari gukora akazi gasigaye baha amanota abahanzi.

Ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa hatangarijwe ko uzegukana igihembo azamenyekana tariki 7 Ugushyingo 2019.

Iki gihembo cya Prix Découvertes RFI, Social ari guhatanira umwaka ushize cyatwawe n’Umunyarwanda Yvan Buravan, aba uwa mbere mu bakomoka mu rwa Gasabo wakoze ayo mateka.

Social Mula yatangiye umuziki mu 2013. Icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone. Yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

-  Ibyo wamenya kuri Prix Découvertes RFI

Iki gihembo kimaze imyaka 38 gusa inshuro 32 nibwo kimaze gutangwa. Cyatangiye mu 1981 ariko mu myaka irimo uwa 1983, 1985, 1986, 1987 ndetse 1989 nticyatanzwe.

Gitangwa na RFI ku bahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Ucyegukanye ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi 10 [asaga miliyoni 10 Frw no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umunyamakuru ukomoka muri Congo-Brazzaville witwaga Alphonse Marie Toukas wakoze ibiganiro bitandukanye kuri RFI birimo Taram Tam-Tam, Mille soleils na Découvertes cyaje no guhindurwamo ikiganiro cyo gushakisha impano zihambaye muri Afurika.

Kigitangira cyahise gishyigikirwa bikomeye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF. Gikomeza kwigarurira benshi ku buryo n’uyu munsi igihembo cyagikomotseho kiri mu bikomeye.

Ku bw’amahirwe make Alphonse Toukas watangije iki gihembo mu 2008 yaratabarutse afite imyaka 78, ariko n’uyu munsi ni umwe mu birahirwa ndetse benshi bavuga ko yashyize itafari ry’ifatizo ku kumenyekanisha umuco gakondo wa Afurika no kuzamura impano zo kuri uyu mugabane zari zihishe.

Afatwa nk’umwe mu bahirimbaniye umuziki ndetse ubwo yitabaga Imana benshi bararize barahogora, bavuga ko umuziki wa Afurika ubuze umuntu w’ingirakamaro bigoye kuzabona umusimbura.

Social Mula ari kugerageza kureba ko yakwegukana iki gikombe akakigumisha mu Rwanda
Abahanzi 10 bahataniye igihembo cya Prix Découvertes
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ALEXANDERSON JUNIOR JESUSEA LUCKY UMUSZ 2019-10-20 06:14:41

TURABEMERA KBS MURABASAZA NTIRUBAVU.

Kwamamaza