Uko u Rwanda rukomeza gutera imbere umunsi ku wundi, hagenda haduka byinshi; gusa byose si ko biba ari byiza rimwe na rimwe ahubwo kubera aho Isi igeze, twisanga hari ibyo twavomye ahandi byakabaye ikizira kubera indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ni na yo mpamvu ndabanza kwisegura ku bantu bamwe cyane abemeramana kuko ndabizi neza hari abaza kumva ko ndi kuvuga ibitari bikwiriye, gusa Umunyarwanda yaravuze ngo akariho karavugwa.
Twikomereje na Playing Cards! Iri jambo si irya none ku Isi gusa mu Rwanda rikoreshwa na bake ndetse ritangiye kwamamara mu minsi mike yashize cyane rikwirakwijwe n’urubyiruko rwiganjemo urwo mu Mujyi wa Kigali. Bamwe nyine dukunze kwita abasirimu!
Wumvise inyito yaryo ushobora kugira ngo ni ibintu bisanzwe ariko si ko biri kuko watangiye koreka bamwe mu ngeso mbi kandi wakabaye ukinwa mu kwimara irungu.
Ku batawuzi reka mbacire ku mayange! Mwaba muzi uwitwa Truth or Dare? Uyu ku batawuzi ukinwa akenshi mu buryo bwo kwishimisha aho bakubwira ikintu ugahitamo gusubiza uvugishije ukuri cyangwa gukora icyo utegetswe.
Playing Cards, ujya gukinwa gutya ariko wo abawukina bifashisha amakarita asanzwe bagakina ari amakipe.
Uyu mukino abawukina, uko ikipe itsinzwe igenda ikuramo umwambaro no kugeza ku w’imbere. Iyo abantu bamaze gutsindwa bagakuramo imyenda kugera aho bambara ubusa buri buri, bategekwa icyo bakora.
Ikipe itsinzwe itegekwa gukora ikintu runaka, utagikoze bifatwa nk’agasuzuguro cyangwa kwigomeka kuri bagenzi bawe mwahuje urugwiro; ibintu abasore n’inkumi b’uyu munsi badakunda ko bibabaho kuko ushiduka utakiri muri ‘Gang’.
Uyu mukino wadutse ute?
Bamwe mu bakurikiye iby’uyu mukino cyangwa abawuzi baganiriye na IGIHE, bavuga ko waje mu buryo bwo kwimara irungu, ku basore n’inkumi cyane ko amasaha yo gufunga utubari yari amaze kwigizwa imbere ku buryo bamwe bakundaga gusoma ku gahiye bagakesha muri Weekend ibyishimo byabo byasaga nk’ibikomwe mu nkokora.
Ibyo byatumye bamwe bahitamo kunywera mu rugo mpaka izuba rirashe, aho bamwe babyuka bakwegura umutwe bakagira ngo wegetseho ibuye.
Aba bagendana n’ibigezweho ni bwo bashatse icyabahuza kandi gitandukanye na Truth or Dare cyane wo ari umukino wakunzwe cyane mu bihe by’ubwigunge bwa Coronavirus, ku buryo bawukinnye bihagije.
Usibye ibi ariko kandi abasilimu b’i Kigali usanga ubuzima kuri ubu babayeho bagendera ku bigezweho i Burayi, Amerika n’ahandi.
Bamwe bisanga mu bishuko batabiteguye…
Nk’uko twabivuze haruguru muri uyu mukino akenshi ikipe itsinzwe isabwa ikintu ikora. Ubwo rero abashyizemo umusa hari igihe barengera ugasanga bategeka bagenzi babo ibintu bishobora kubashora mu birenze.
Aha ushobora kwisanga wasambanye n’umuntu kuko ushobora gusabwa kwihererana na we mukerekana imyanya y’ibanga cyangwa mukaba mwasabwa gusomana n’ibindi bishobora gushyira umuntu mu ntege nke zatuma yiha akabyizi atabiteguye.
Hari umukobwa umwe twaganiriye atubwira ko yari yarambitswe ‘Fiançailles’ ariko akaza kwisanga yakinnye uyu mukino atawuzi, icyo gihe byamuviriyemo guhuza urugwiro n’umusore birangira umukunzi we abimenye binabaviramo gutandukana burundu.
Ati “Hari umuntu wadufashe amafoto dusomana. Yaje kumugeraho ararakara ndetse indi mishinga yacu twari dufite yarangiranye n’uwo munsi.”
Nk’umwe mu bifuriza u Rwanda ejo hazaza heza, nagira urubyiruko inama yo kwitwararika no kumenya ko ahazaza habo, na cyane ko ari bo bahafite mu biganza.
Ikindi kandi bakumva ko nubwo umuntu yaba yujuje imyaka y’ubukure, ibintu byose abyemerewe ariko atari ko bimugirira umumaro nk’uko byanditse mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto 6:12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!