IGIHE

Platini yavuze ku hazaza he muri KINA Music

0 5-08-2021 - saa 09:51, Nsengiyumva Emmy

Mu minsi ishize nibwo Nemeye Platini uzwi mu muziki nka Platini cyangwa ‘P’ yasinye amasezerano n’ikigo kigiye kwita ku muziki we cya ‘One Percent Managers’.

Uyu muhanzi ubusanzwe wakoranaga bya hafi na Kina Music, yabajijwe ku hazaza he muri iyi nzu isanzwe na yo ifasha abahanzi, avuga ko amasezerano yasinye ntacyo azangiza ku mikoranire ye na Kina Music ya Ishimwe Clement.

Mu kiganiro Over Drive gitambuka kuri Radio10, uyu muhanzi yavuze ko nta kibazo na kimwe amasezerano yasinye azateza muri Kina Music kuko ari umuryango we kandi yizeye ko nibahuza imbaraga n’iyi sosiyete nshya yasinyiye, bizaba byiza kuruta mbere.

Ati “Kina Music ni umuryango wanjye sinavuga ngo nyivuyemo, ahubwo ntekereza ko niduhuza imbaraga twese ari bwo tuzabasha kwagura umuziki wanjye kandi na bo ni byo banyifuriza.”

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE ubwo yari amaze gusinya amasezerano, Platini yavuze ko umuziki we ugiye kuzamuka ukagera kure.

Ati “Nishimiye amasezerano nasinye, ikindi nkurikije ibiyakubiyemo nsanga bizafasha mu kwagura ibikorwa bya muzika yanjye ikaba yajya ku rundi rwego.”

Byitezwe kandi ko Platini ava muri Nigeria akoreyeyo amashusho y’indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

One Percent Managers igiye gukorana na Platini, yubatse izina muri Nigeria ndetse imaze kumenyerwa mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda kuko ari yo iherutse gusinyisha umukinnyi wa filime Isimbi Alliance, ikamuha miliyoni 24Frw.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza