Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dave Chappelle, umaze iminsi mu Mujyi wa Kigali aho yataramiye mu ijoro ryo kuwa 30 Gicurasi 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, Perezida Kagame aribwo yakiriye mu biro bye Dave Chappelle nyuma y’uko yataramiye bwa mbere mu Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 Dave Chappelle yataramiye ahitwa muri Kozo Restaurant iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Abitabiriye igitaramo cya Dave Chappelle bashimishijwe n’uyu munyarwenya wamaze isaha n’igice asusurutsa abakunzi be.
Uretse mu Rwanda, muri Kenya aho yataramiye ku wa 29 Gicurasi 2024 naho amatike y’igitaramo cye yashize ku isoko mu gihe cy’amasaha abiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!