Patient Bizimana wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yageze muri Canada, aho yitabiriye ibitaramo bya ‘Easter Celebration’ ahafite azahuriramo n’abahanzi bubatse amazina akomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi ugiye gukorera ibitaramo bya Pasika muri Canada ni nabwo bwa mbere ageye muri iki gihugu, cyane ko ubu atuye muri Amerika aho abana n’umugore we n’abana babiri.
Patient Bizimana yageze muri Canada mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, yakirwa na bamwe mu bari gutegura ibi bitaramo bye.
Biteganyijwe ko Bizimana Patient azakorera ibitaramo muri Canada mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, mu gihe mu Mujyi wa Ottawa ho azakorera igitaramo ku wa 20 Mata.
Ibi bitaramo azahuriramo n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Aime Frank ndetse na Miss Dusa. Kwinjira muri ibi bitaramo ni 45$ mu myanya isanzwe ndetse na 70$ mu y’icyubahiro.
Uretse ibi bitaramo ari gutegura afatanyije na sosiyete yitwa ‘Reimage Canada Inc.’ imaze gukomera mu gutegura ibitaramo muri Canada, Patient Bizimana yari amaze iminsi ari gukora kuri album ye nshya ndetse agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ziyigize ahereye ku yo yateguje yise “Agakiza” irajya hanze vuba.
Ibi bitaramo byaherukaga mu 2019, icyo gihe Patient Bizimana yari yatumiye abahanzi barimo Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakurikiye Sinach yari yatumiye mu 2018.
Reba Ndaje, indirimbo Patient yaherukaga gushyira hanze yahuriyemo na Nelson Mucyo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!