Umuraperi Murerwa Hakizimana Amani (P Fla) yongeye kwerekana ko ari umwe mu bagikunzwe, mu gitaramo yakoreye i Nyamirambo, mu Biryogo.
Ni kimwe mu bitaramo bya muzika byagenewe gususurutsa abitabiriye Inama ya CHOGM, byiswe Kigali’s People Festival.
P Fla yari abaye umuhanzi wa gatatu waririmbye i Nyamirambo nyuma ya Mico The Best wabanje na Riderman.
Uyu muraperi usigaye afashwa na Homiez, yagiye ku rubyiniro mu masaha ya saa yine zirengaho iminota. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Ingwatira” yakoranye na Kamichi, “Umusaza P Fla” n’izindi afashwa n’abari bitabiriye igitaramo.
Ibitaramo bigamije gususurutsa abitabiriye inama ya CHOGM bigera kuri 14 bikaba bigomba kubera mu bice bibiri byashyiriweho imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda yahariwe abashaka kwidagadura. Byahawe izina rya Kigali’s People bitangira kuva tariki 20 kugeza 26 Kamena 2022, muri Car Free Zone y’i Nyamirambo ndetse n’i Remera ku Gisimenti.
Byatumiwemo abahanzi batandukanye bakomeye. Ubwo P Fla yari i Nyamirambo, Chriss Eazy uri mu bakunzwe na we yari ari gususurutsa abantu ku Gisimenti i Remera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!