IGIHE

Oda Paccy yateguye irushanwa ry’abanyempano rizita ku bakobwa gusa

6 17-03-2020 - saa 11:31, Uwiduhaye Theos

Inzu ifasha abahanzi ifite na studio itunganya ibihangano yitwa Ladies Empire yashinzwe na Oda Paccy, igiye gutangiza irushanwa rigamije kuzamura impano z’abaririmbyi cyane abakobwa.

Oda Paccy yavuze ko impamvu bahisemo gukoresha amarushanwa yibanda ku bakobwa ari uko n’ubundi usanga mu bikorwa byabo hafi ya byose bafite intego yo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Ati “Uyu munsi twahereye ku bakobwa ariko icyiciro cy’abakobwa baririmba, nikivaho hazajyaho n’icy’abahungu n’abandi bafite impano zitandukanye. Twifuza ko iri rushanwa ryazaba ikintu kinini rikajya riba buri mwaka kuko byatugirira akamaro.”

Yabajijwe niba iri rushanwa ritazaba nk’andi yose yagiye aza agamije kuzamura abahanzi ariko agahera mu magambo n’abayitabiriye ntibabashe kumenyekana, avuga ko ikintu cya mbere bifuza ari uko bitaba gutyo.

Ati “Hari ibyiciro birimo abahanzi baba baraje mu muziki ariko ntibabashe gukomeza n’abandi bagitinya batarabasha kugaragaza impano zabo, ubu turacyari mu majonjora. Icyo tugamije ni ukuzamura ya mpano kuko uzatsinda azasinyana amasezerano y’imyaka ine cyangwa itanu ntabwo twifuza ko uyu muhanzi impano ye yarangira gutyo gusa.”

Umuhanzi uzaba uwa mbere niwe uzasinyishwa amasezerano, abandi bane bazaba bamuguye mu ntege babone amahirwe yo kwiyerekana mu ruhando rwa muzika.

Iri rushanwa rizatangira ku wa 18 Werurwe kugeza ku wa 5 Mata 2020. Umuntu ushaka kwinjiramo yifata amashusho atarengeje umunota ari kuririmba akayohereza kuri WhatsApp yashyizweho n’iyi nzu aherekejwe n’imyirondoro ye.

Ladies Empire izajya ifasha abahanzi mu kubatunganyiriza amajwi n’amashusho. Ubu iri gukorana n’umusore witwa Gwiza Alain benshi bazi nka “X on the beat” naho amashusho ari gutunganywa na Bob Chris.

Umusore witwa Alto niwe muhanzi ukorana n’iyi nzu magingo aya. Mu minsi iri imbere Paccy arateganya gushyira hanze indirimbo izaba irimo abahanzi 10 yitwa ‘Ndaryohewe’.

Reba indirimbo yitwa ‘Ndacyagukunda’ ya Alto, umuhanzi rukumbi ubarizwa muri Ladies Empire

Itangazo rihamagarira abakobwa kwitabira irushanwa rigamije kuzamura impano z'abaririmbyi, ryatanzwe na Ladies Empire ya Oda Paccy
Ladies Empire ihagarariwe na Oda Paccy igiye gutangiza irushanwa ry'abaririmbyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
xxxx 2020-03-19 06:46:16

Uyu numugore sumukobwa

2
Tom 2020-03-18 00:30:37

Njya numva bavuga ngo Paccy ni umukobwa ,mumbwire ababizi harya umuntu wabyaye aba akitwa umukobwa? njye nibaza akamaro k’inkwano muri iyi minsi nkakabura kuko cyera isugi niyo yakobwaga byitwa ishimwe ry’ababyeyi bareze neza none dore uburaya bwariyongereye ubusugi buba amateka none abakibwa bahanitse inkwano ngo ni ishimwe ry’ababyeyi kandi barataye umuco

uyu paccy nawe ngo arateza imbere abakobwa

3
aline 2020-03-17 14:23:27

Guya uvuze ukuri hari nindaya zasabaga ko utubari dufungurwa nawe niba ariyo ntumbaze nubwo numva bivugwa nabenshi . Nawe Queen uvuze ukuri ntawakunda inshinzi ifite ivangura rishingiye kugitsina. Arapuuu

4
rucamubigango 2020-03-17 07:21:20

Harya nyiramaritete we, ubwo uziko uri kuturagira?

5
Queen 2020-03-17 06:25:44

Iryo baryita ivangura rishingiye ku gitsina (niyo mpampu usigaye ufite abanzi benshi)

6
guya 2020-03-17 05:09:16

Isi yose ihangayikishijwe na COVID19 , uyu we yibereye mu zasabwe! yabanje agategereza ibi bihe bidasanzwe ko birangira ra !?

Kwamamaza