Juno Kizigenza yiyongereye kuri Ariel Wayz, aba umuhanzi wa kabiri umenyekanye mu bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bizazenguruka intara zose z’igihugu, nyuma y’igihe kinini asabwa n’abafana.
Juno Kizigenza yatangajwe mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda ikaba ariyo muterankunga mukuru, ndetse na EAP Rwanda ya Mushyoma Joseph benshi bamenye nka Boubou itegura ibi bitaramo.
Yatangajwe nyuma y’igihe kinini abantu benshi bibaza impamvu adatumirwa muri ibi bitaramo, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ndetse urebye n’ubutumwa bwa bamwe mu banditse nyuma yo gutangazwa nk’umuhanzi wa kabiri, bahise bibaza niba aribwo abategura ibi bitaramo babonye ubushobozi bwe.
Juno yatangajwe nyuma ya Ariel Wayz watangajwe nk’umuhanzi wa mbere uzataramira abazitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Kugeza ubu ntabwo ibijyanye n’amatariki n’aho ibi bitaramo bizanyura haratangazwa.
MTN Iwacu Muzika Festival ni kimwe mu bikorwa bishyushya imyidagaduro mu mpeshyi, igahuza abahanzi bakunzwe mu Rwanda, igatanga umwanya wo gukomeza kwegera abakunzi babo mu ntara zitandukanye.
Juno watumiwe muri ibi bitaramo yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2020, ndetse aheruka kwizihiza imyaka itanu awumazemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!