IGIHE

Nibamureke Valens uyobora ‘Unity Gospel Music Company’ arafunzwe

3 19-09-2019 - saa 19:51, Nsengiyumva Emmy

Nibamureke Valens, umuyobozi wa kompanyi icuruza umuziki w’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana amaze igihe afunzwe ndetse na dosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha akaba ategerejwe mu rukiko ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019.

Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko Nibamureke yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2019 ndetse byitezwe ko ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 azaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’uwitwa Murwanashyaka Faustin, umushinja kumukangisha ko yamugirira nabi.

Nk’uko biri mu ibaruwa Murwanashyaka yandikiye RIB arega Nibamureke IGIHE dufitiye kopi, yamureze tariki 20 Kanama 2019, amushinja ibyaha birimo icyo gukangisha ko azamugirira nabi, icyaha cyo kwinjira aho atuye mu buryo butemewe ndetse no kumutwara akamufungirana mu buryo butemewe n’amategeko.

Murwanashyaka aganira na IGIHE yavuze ko we na Valens bari inshuti zikomeye mbere yuko habaho kutumvikana ngo kwatewe no kudahuza mu mugambi wo gusenya United Street Promoters.

Yagize ati ‘’Cyera twari inshuti zikomeye, yari afite kompanyi ifite aho ihuriye na United Street Promoters njye nkaba umunyamuryango wayo. Yansabye ko twagambanira iyi kompanyi tukayisenya ndabyanga. Ubundi ni aho urwango rwatangiriye. ‘’

Mu ibaruwa yandikiye RIB ayiregera Valens, Murwanashyaka yatangaje ko tariki 8 Gicurasi 2019 ari bwo batangiye kugirana ibibazo bikomeye, ubwo ngo bari mu bantu benshi Valens ngo yamubwiye amagambo y’irondamoko aramubwira ngo ni Umuhutu w’igitera.

Bukeye bwaho tariki 8 Gicurasi 2019 Valens yandikiye ubutumwa bugufi ’SMS’ Faustin amusaba imbabazi kuko ari ibintu yari yavugiye mu ruhame agize ubwoba ko yaregwa bikamugwa nabi.

Yagize ati’’ Kuvuga ko ndi umuhutu w’Igitera yabimbwiye tariki 8 Gicurasi 2019, nyuma anyandikira SMS bitewe nuko yabivugiye mu ruhame akaba yarasangaga nzamurega.’’

Faustin ashinja kandi Valens ko yamuteye iwe mu gicuku, muri iyi baruwa agira ati ‘’Tariki 13 Kanama 2019 ku isaha ya saa munani z’ijoro arikumwe n’undi witwa Nsanzumuhire Andre, yanteye iwanjye arakomanga cyane, mbanza kumwihorera akomeje ndakingura, yambwiye ko igihe kigeze cyo gupfa ko nzapfa nk’imbwa ya Kadafi.’’

Bukeye bwaho tariki 14 Kanama 2019 Faustin avuga ko yahamagawe na Valens akoresheje telefone y’umukozi we amubwira ko ashaka kumwereka ibijyanye n’akazi, ageze aho bari bumvikanye ngo yaguye mu bantu bane bahita bamufata bamwambika amapingu bamujyanana na moto ye bamufungira ahantu hafi igice cy’umunsi. Baje kumurekura bamubwira ko uwamutanzeho amakuru yamwibeshyeho.

Usibye ibi byaha Faustin arega Valens ariko kandi yandikiye RIB urundi rwandiko rwo kwishinganisha.

Ku itariki 28 Kanama 2019 Faustin yongeye kwandikira RIB yishinganisha kubera ibibazo yari yagiye ahura nabyo bikubiye mu byo ashinja Valens bityo akumva atari atekanye mu gihe ataba acungiwe umutekano.

Nibamureke Valens ubu arafunzwe
Murwanashyaka Faustin wareze Valens
Ikirego cya Faustin
Ibaruwa yo kwishinganisha Faustin yandikiye RIB
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
shadia 2019-09-20 03:07:28

ahaaaaaaa, singaho amashereka bonse muli adepr atangiye kubatembaho

2
Bizimungu Fred 2019-09-19 23:46:33

Umuntu wise mugenzi we ngo ni Umuhutu w’igitera harabura iki ngo RIB inamukurikiraneho icyaha cy’ingengabitekerezo? Ndumva nta mpamvu yo kutagikurikiranwaho. RIB nicukumbure neza

3
Dj 2019-09-19 15:57:50

Nibamureke Valens United iramugambaniye ariko icyo nzi nuko bitazorohera united kuko inzego z’ubutabera no muri mabuso zirakora, bizamenyekana ibyihoshe inyuma y’ifungwa ryuwo mugabo

Kwamamaza