IGIHE

Ni urugero rwiza - Zeotrap avuga kuri Riderman uherutse kugaragaza mu ruhame ko amwemera

0 3-12-2024 - saa 19:00, Nsengiyumva Emmy

Zeotrap yashimiye Riderman uherutse kugaragariza mu ruhame ko amwemera, ahamya ko ari urugero rwiza uyu muraperi yamuhaye ku buryo na we ataterwa ipfunwe no kubona umuraperi mushya mu muziki ubikora neza akamushimira.

Ibi Zeotrap yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari ari kwamamaza album ye nshya yise ‘Ntago anoga’.

Ibi Riderman yabigarutseho abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ nyuma yo kubona uko Zeotrap yitwaye mu gitaramo cyo kumurika ikinyobwa cya ‘SKOL Malt’ bahuriyemo mu minsi ishize.

Nyuma yo kwibonera uko Zeotrap yitwaye, akibonera uburyo abakunzi ba Hip Hop bamwakiriye, Riderman yagize ati “Zeotrap ni inyamanswa y’inkazi!”

Aya magambo yashimishije Zeotrap udatinya guhamya ko ari urugero rwiza yahawe n’uyu muraperi afata nka mukuru we mu muziki.

Ati “Ikintu cyantunguye, hari ukuntu uba utazi ko umuntu yumva ibintu byawe […] ibaze ko ari ibintu bitungurana ni uko usanga atari ibintu bimenyerewe, ikirenze kuri ibyo ni uko atari ibintu akora kuri buri muntu, ahubwo ni uko aba yumvise ko hari ikintu kirimo.”

Uyu muraperi yavuze ko ibyo Riderman yamukoreye byatumye abohoka ku buryo nawe ataterwa ipfunwe no kubwira murumuna we wamwemeje ko ari gukora neza.

Ati “Mbibona nk’urugero rwiza, nanjye mbona ko bitantera isoni mbonye umwana ukora neza nkamubwira nti uri gukora neza.”

Ku rundi ruhande, Zeotrap yavuze ko asanzwe ari umufana wa Riderman cyane ko ari umwe mu baraperi yakuze yumva ndetse anafatiraho urugero.

Zeotrap yavuze ko ibyo Riderman yakoze ari urugero rwiza no ku bandi bahanzi, ati “Ni urugero rwiza no kubandi bahanzi basanzwe, ubonye umuntu ukora neza kumushimira ni ibintu byiza. Ni nabyo bituma baba aba ‘Legend’ kuko baba bafite barumuna babo babubaha.”

Kanda hano ubashe kumva album yose ’Ntago anoga’ ya Zeotrap

Zeotrap yagaragaje ko ibyo Riderman yakoze bikwiye kuba urugero rwiza no kubahanzi bakuru
Zeotrap aherutse gushyira hanze album ye nshya yise 'Ntago anoga'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza