IGIHE

Ni ibintu bisanzwe i Burayi - Josh Ishimwe ku birori byo guhamba ubusore yakorewe

0 11-06-2025 - saa 11:48, Nsengiyumva Emmy

Josh Ishimwe uri mu myiteguro y’ubukwe bwe, yavuze ko yatunguwe n’ukuntu abantu bakiriye ibirori byo guhamba ubusore yakorewe, yemeza ko i Burayi aho byabereye bo babifata nk’ibintu bisanzwe.

Ibi birori byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bati "N’akataraza muzakazana," abandi bati "Noneho aka ni agashya," abandi bati "Uwapfuye yarihuse," cyangwa ngo "Uwazatinda ku Isi yazabona byinshi," n’ibindi byinshi bigaragaza gutungurwa.

Ni ibirori byabereye mu Buholandi aho uyu muhanzi ari kubarizwa muri iyi minsi, yemeza ko yatunguwemo n’inshuti ze n’umuryango, agasanga yateguriwe ibi birori byabaye ku wa 10 Kamena 2025.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Josh Ishimwe yavuze ko yatunguwe n’uburyo abantu bafashe ibi birori nubwo na we byabaye atabyiteguye.

Ati “Natunguwe n’abantu b’ino aha bankorera ibi birori, wenda iwacu ntabwo bimenyerewe ariko ino aha rwose bambwiye ko ari ibintu bisanzwe.”

Josh Ishimwe wajyanye n’umubyeyi we i Burayi, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe butegerejwe kuhabera ku wa 21 Kamena 2025.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Josh Ishimwe yahisemo gukorera ubukwe i Burayi kuko ababyeyi b’umukobwa bitegura kubana ari ho baba kandi na we akaba ahafite umuryango munini.

Uretse imyiteguro y’ubukwe bwe, Josh Ishimwe uri kubarizwa i Burayi ari no gufatanya na Aline Gahongayire mu bitaramo yise ‘Ndashima’ akomeje gukorerayo.

Aba bahanzi bafatanyije na Emmy Voxy ndetse na Peace Hoziyana, baherutse gutaramira mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025 kuri ubu bakaba bari mu myiteguro y’igitaramo bateganya gukorera i Paris mu Bufaransa ku wa 14 Kamena 2025.

Josh Ishimwe yakorewe ibirori byo byo guhamba ubusore
Josh Ishimwe yajyanye n'umubyeyi we i Burayi aho azanakorera ubukwe bwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza