IGIHE

Ndahiro Eric uri mu bakekwaho kwiba Ishimwe Clement yagejejwe mu rukiko

7 23-10-2019 - saa 21:53, Nsengiyumva Emmy

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri kuburanisha urubanza rw’umugabo ukekwaho kuba mu itsinda ryibye Ishimwe Clement uyobora inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki 25 Nzeri 2019 nibwo umukobwa witwa Mukeshimana Honorine yagejejwe imbere y’urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ni we wa mbere wari uburanye mu itsinda rikekwaho uruhare muri icyo cyaha.

Yiregura Mukeshimana washinjwaga kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe yavuze ko hari umugabo witwa Ndahiro Eric w’umusirikare wamuhaye sheke akajya kuyibikuza.

Ndahiro washyizwe mu majwi n’uyu mukobwa, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019 yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge akurikiranywe mu itsinda ryibye Ishimwe.

Ntawe umwunganira mu mategeko yari afite, yahisemo kwiburanira. Ishimwe Clement we ntiyigeze agaragara mu rukiko.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugabo akurikiranywe kuba ariwe wahaye sheke Mukeshimana ndetse uyu mugore akaba amushinja.

Yakomeje kugaragaza ko kuba uyu mugabo avugwa mu b’imbere mu mugambi wo kwiba Ishimwe biri mu byatuma akurikiranwa afunze kugira ngo atazacika ubutabera cyangwa abandi bavugwa muri ubu bujura bagafatanya gusibanganya ibimenyetso.

Ndahiro ahawe umwanya ngo yisobanure yavuze ko azi Mukeshimana umushinja ariko ko ibyo yavuze ari amatakirangoyi ye nyuma yuko yari amaze gutabwa muri yombi.

Ati ”Uwo mugore muzi i Muhanga ariko si umuntu twakundaga guhura kenshi, arambeshyera. Uwo Ishimwe Clement simuzi, sinzi aho atuye yewe sinzi naho akorera. Rwose ndarengana.”

Yakomeje agira ati “Nta sheke nabikuje nta mukono wanjye uriho, rero ndabeshyerwa.”

Abajijwe n’umucamanza niba yarigeze aba umusirikare nkuko Mukeshimana yabivuze mu rukiko, yabihakanye ahubwo avuga ko yabaye umupolisi kuva mu 1995 kugeza 2006, ubu akaba ari uwikorera ku giti cye.

Ndahiro yasabye urukiko ko rwamurekura kuko asanga arengana bitewe nuko nta kimenyetso na kimwe cyatuma afungwa urukiko rufite uretse amagambo yavuzwe na Mukeshimana kandi akaba atumva impamvu ariyo yashingirwaho mu rukiko.

Uyu mugabo yasabye urukiko ko rwakurikirana Mukeshimana akaryozwa ubwo bujura kuko asanga ariwe wabukoze.

Tariki 25 Nzeri 2019 ubwo Mukeshimana yaburanaga yavuze ko sheke yayihawe n’umugabo witwa Ndahiro Eric (uyu waburanye) amubwira ko bafashe Ishimwe asambana n’umugore w’umusirikare bakorana bityo yanze ko bamushyira hanze abasinyira sheke.

Yakomeje avuga ko bamusabye ko yajya kubikuza iyi sheke nawe akiboneraho cyane ko nta kazi yari amaze igihe afite. Icyo gihe ngo yagiye kuri banki arayabikuza ayashyira ba basirikare bamugenera ibihumbi 70 Frw ahita ataha.

Mu kubikuza aya mafaranga babanje gukoresha ‘Sim swap’ ya nimero ya Ishimwe ku buryo mu gutanga amafaranga banki yabanje kumuhamagara ariko muri icyo gihe sim card ye yari ifitwe n’abajura ku buryo byanatumye amafaranga asohoka.

Niyonsenga Martin wakoze iyi ‘sim swap’ na we yatawe muri yombi mu minsi ishize yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Umwanzuro w’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndahiro uzatangazwa ku wa 29 Ukwakira 2019.

Ishimwe Clement yareze avuga ko yibwe miliyoni 2 Frw
Ishimwe uyobora KINA Music ni umuhanga mu gucuranga piano
Ishimwe Clement ni Umuyobozi wa KINA Music akaba n'umugabo w'umuhanzikazi Butera Knowless
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fatuma mariam 2019-10-28 09:39:49

Ubutabera nicyo bubereyeho kuko iyo sim card na ID ntabwo babimwibiye limwe,,kumwibaaaa harimo urujijo,knoless asabwa gukora ioerereza rye......!!!!!!!

2
Frank 2019-10-24 23:59:25

Kiwanuka,
Iyi ngeso aba agent ba MTN na Tigo/Airtel barayifite. Simswap icyo bishakira ni amafaranga,kujya gukoresha swap ya nomero iri mu mazina y’umugabo nawe uri umugabo,cyangwa y’umugore nawe uri umugore,bakwakirana yombi nta wakubaza ID.
Naho uvuga ngo bamwibye na ID. Ubujura bw’ubu buri ku rundi rwego,nicyo abanyarwanda tugomba kumenya. Nta muntu n’umwe wo kwizera undi. Uwo mugore navugishe ukuri aho yayikuye,nibyanga abeshyere Knowless cg umukozi wo mu rugo ko ari we wabimuhaye,naho ibindi byo ntibihura na busa

3
Bebe 2019-10-24 14:16:18

Ntibisobanutse neza.Gusa Clement ntiyabitinyuka guca inyuma Knowless byo mubyibagirwe pee.

4
Bebe 2019-10-24 14:16:18

Ntibisobanutse neza.Gusa Clement ntiyabitinyuka guca inyuma Knowless byo mubyibagirwe pee.

5
Bebe 2019-10-24 14:16:13

Ntibisobanutse neza.Gusa Clement ntiyabitinyuka guca inyuma Knowless byo mubyibagirwe pee.

6
Gaga 2019-10-24 10:40:33

Yego raaaa . Bishoboka gute sim card ko nayo bayimwibye. Ahubwo clement nawe iki kirego hatitawe ngo niwe wareze ndumva yakurikiranwa kuko mubyukuri ntabwo byumvikana ukuntu bamutwaye agatabo ubundi sim card ubundi id .

7
Kiwanuka 2019-10-24 00:28:23

Hanyuma se ushobora gukoresha sim swap kuri MTN uterekanye ID yawe? Ibi bintu birimo amanyanga menshi.

Kwamamaza