IGIHE

Ncuti Gatwa agiye kugaragara mu mukino uvuga kuri William Shakespeare

0 14-04-2025 - saa 23:25, Uwiduhaye Theos

Mizero Ncuti Gatwa agiye kugaragara mu mukino “Born With Teeth” uvuga kuri William Shakespeare, wakomotse ku mwanditsi w’Umunyamerika Liz Duffy Adams, uri mu bafite izina rikomeye ku Isi mu kwandika imikino n’ibitabo.

Uyu musore w’Umunyarwanda wamamaye muri filime zirimo “Doctor Who” ya BBC, “Sex Education” yo kuri Netflix yamwubakiye izina n’izindi nyinshi, agiye kugaragara muri uyu mukino aho azakinana na mugenzi we Edward Bluemel.

Ni umukino ugiye kwerekanwa mu Mujyi wa Londres ahitwa Wyndham’s Theatre, guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka bigizwemo uruhare na The Royal Shakespeare Company (RSC), Playful Productions na Elizabeth Williams. Uzerekanwa guhera ku wa 13 Kanama 2025 kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2025. Bivuze ko uzerekanwa ibyumweru 11.

Umuyobozi wungirije wa RSC, Daniel Evans, ni we uzayobora uyu mukino, uzagaragaza guhangana mu buhanzi n’isano ryari hagati ya William Shakespeare na Christopher Marlowe aba bombi bubatse amazina mu myaka yo hambere mu myidagaduro mu Bwongereza nk’abanditsi bakomeye n’abakinnyi b’imikino itandukanye.

Uyu mukino uzasubiza abantu mu bihe by’aba bagabo bakuze bahanganye mu buhanzi cyane ko bavukiye rimwe mu 1564, ariko Christopher Marlowe akaza gupfa akenyutse ku myaka 29 mu 1593 mu gihe William Shakespeare we yatabarutse mu 1616 afite imyaka 52. Uyu mukino uzibanda ku bihe by’aba bagabo mu myaka yo mu 1591.

Edward Bluemel azakina ari William Shakespeare mu gihe Ncuti Gatwa azakina ari Christopher Marlowe. Iyi ni inshuro ya mbere Daniel Evans ayoboye umukino muri RSC, nyuma yo kuyobora indi mikino yamenyekanye cyane nka “Quiz”, “American Buffalo”, “South Pacific” na “Our Generation.”

Uyu mukino niwo wa mbere wanditswe na Liz Duffy Adams ugiye gukinirwa mu Bwongereza. Indi mikino ye yamamaye irimo uwitwa “Or” wo gusetsa wakinwe inshuro zirenga 80 kuva wajya hanze. Kuva umukino wa “Born With Teeth” wajya hanze mu 2022 wahawe igihembo cya Edgerton Foundation New Play Award ubwo wakinirwaga bwa mbere muri Alley Theater i Texas.

Ncuti ukomoka mu Rwanda yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye kuri mu 2019. Yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.

Amaze kwamamara muri filime zirimo ’Barbie’ yongeye kumwongerera agaciro muri sinema ku Isi yose, ’Masters of the Air’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara n’izindi zitandukanye.

Uyu mukino Ncuti Gatwa agiye kugaragaramo ugaruka kuri William Shakespeare uri ibumoso na Christopher Marlowe uri iburyo bahanganye mu bihe byabo ubwo bari bagezweho mu Bwongereza
Ncuti Gatwa agiye kugaragara mu mukino uvuga kuri William Shakespeare wamenyekanye mu myaka yo hambere
Gatwa ni umwe mu banyarwanda bafite izina rikomeye muri sinema ku isi yose
Ncuti Gatwa yatangiye kumenyekana mu 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza