IGIHE

Musenyeri Mbonyintege yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri

0 3-12-2024 - saa 13:05, Uwiduhaye Theos

Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yari abajijwe uko nka Kiliziya Gatolika bakira abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri. Ibintu byeze cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gusubiza, yavuze ko ari ibintu bigomba kuganirwaho hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta, agaragaza ko niba ari ibintu kenshi bigaragara nk’ibisenya iri dini bidakwiriye kwemererwa gutambutswa ahantu aho ariho hose.

Ati “Biriya bintu, tugomba kubivugana na Leta[...] rero niba dukorana, ikidusenya ni bo kizagiraho ingaruka bwa mbere. Mu myitwarire rusange y’ahazaza. Ibyo bintu rero bareka ngo bitambuke mu izina ryo kwishyira ukizana, ni byo ariko habaho no gukumira uburenganzira bw’abantu.”

Yakomeje avuga ko abantu babikora baba bashaka amafaranga ariko bakirengagiza ko ibyo bakora ari nko kugura igihugu. Avuga ko ingaruka bigira yaba Leta cyangwa Kiliziya Gatolika, hose zihagera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.”

Musenyeri Mbonyintege yabajijwe impamvu Kiliziya itabyamagana ku mugaragaro, asubiza ko ‘buriya nta gihe itabivuga’.

Umunyarwenya Pirate aherutse kugaragara muri Gen-Z Comedy yambaye nk'abapadiri
Musenyeri Mbonyintege yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza