IGIHE

Musanze: Abahanzi bitabiriye ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bakoranye siporo rusange n’abaturage (Amafoto)

0 5-07-2025 - saa 12:03, Nsengiyumva Emmy

Abahanzi bitabiriye ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bifatanye n’abaturage b’Akarere ka Musanze muri siporo rusange yabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga 2025.

Iki gikorwa gitegurwa n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abategura iri serukiramuco, ni kimwe mu byitabirwa n’urubyiruko rutari ruke ruba rwifuza kwifatanya n’abahanzi muri siporo rusange.

Siporo rusange ni kimwe mu bikorwa bikunze kubera mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu turere dutandukanye tuberamo ibi bitaramo.

Juno Kizigenza waganiriye na IGIHE ubwo bari barangije iyi siporo rusange, yavuze ko "Gukangurura urubyiruko gukora siporo ni ukurukangurira kwita ku buzima bwabo. ni iby’agaciro rero kuba twakorana siporo nabo."

Ibi bitaramo bigiye gutangirira mu Karere ka Musanze, byitezwe ko bizakomereza i Gicumbi, Ngoma, Nyagatare, Huye, Rusizi na Rubavu.

Ni ibitaramo byatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Kvumbi King, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Riderman, Bull Dogg na King James.

Nel Ngabo yari yitabiriye siporo rusange yabereye mu Karere ka Musanze
Bull Dogg agorora ingingo ze
Juno Kizigenza na Ariel Wayz bakoranye siporo n'abaturage
Urubyiruko rwari rwinshi muri iyi siporo rusange
Nyuma ya siporo rusange bafatanye ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza