IGIHE

Murava mu gahinda yatewe n’ifungwa ry’umugabo we Bishop Gafaranga

0 14-06-2025 - saa 19:01, Uwiduhaye Theos

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yongeye kugaragaza ko ahangayikishijwe n’umugabo we Bishop Gafaranga uherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’icyo kumukubita no kumukomeretsa.

Uyu mugore yabigaragaje mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram. Aho yanditse ati “Mvuye kumusura! Yambwiye ngo abakunzi be arabasuhuza! Uraho mukunzi, urabizi ko ukomeye ndetse ndabizi nanjye. Imana yaduhisemo. Turi umwe!”

Murava yanditse ubu butumwa mu gihe yari aherutse kugaragaza ko nta kibazo afitanye n’umugabo we.

Yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Youtube ahuriraho n’umugabo we, bise Gafaranga na Murava. Yagaragaje ko we n’umugabo we ubu ufunzwe bakomeye n’ubwo bahuye n’ikibazo.

Ati “Njye n’umugabo wanjye nta kibazo dufitanye ahubwo kereka niba hari abantu bashaka ko tugirana ikibazo. Kandi niba bahari nashakaga kubabwira ko ibyo byifuzo byabo ari bibi kandi bitari bunasubizwe. Mu by’ukuri nta kibazo dufitanye. Ikibazo kirahari kuko ntari kumwe na we.”

Yakomeje yihanangiriza abantu bagiye bavuga amagambo ku muryango wabo batanaziranye na wo cyangwa ngo basurane, avuga ko bidakwiriye.

Ati “Niba nta muntu n’umwe naganirije na we wisuzume urebe neza niba icyo uri kuvuga ukizi kandi ugihagazeho.”

Bishop Gafaranga yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 23 Gicurasi 2025 mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Bivugwa ko Murava ari we wareze umugabo we ku byaha akurikiranyweho ubu.

Murava akomeje kugaragaza ko afitiye impuhwe Bishop Gafaranga ufunzwe iminsi 30 y'agateganyo mbere y'uko atangira kuburana mu mizi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza