Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, umunyarwenya Fally Merci yemeje ko MTN Rwanda yamaze kwinjira mu bafatanyabikorwa b’ibitaramo asanzwe ategura bya ‘Gen-Z Comedy’.
Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati "Twari tumaze igihe mu biganiro, nibaza ko byagenze neza. Mu minsi ya vuba muratangira kubabona ku rutonde rw’abaterankunga bacu, ni amasezerano yo kurangizanya uyu mwaka, hanyuma umwaka utaha tukaba twayongera.”
MTN Rwanda yinjiye mu mikoranire na Gen-Z Comedy nyuma y’Umujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo biherutse kwizihiza imyaka itatu bimaze bitegurwa, aho byitezwe ko kuri uyu wa 12 Kamena 2025, byongera kubera muri Camp Kigali, ahatumiwe abanyarwenya n’abahanzi barimo Olimah na Bull Dogg.
Ku rundi ruhande, ni ibitaramo byanatumiwemo Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, uza kuba aganiriza urubyiruko rwitabira iki gitaramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!