Mu gihe abandi bahanzi bitabiriye ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ muri rusange bacurangirwa n’itsinda rya Symphony Band, Danny Nanone yahisemo kwifashisha itsinda rye ryihariye.
Danny Nanone acurangirwa na n’itsinda ryitwa ‘Sonic Band’ itsinda ryashinzwe na Producer Prince Kiiiz unaricurangamo.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutaramira i Musanze, Danny Nanone yavuze ko yahisemo gukorana n’iri tsinda kuko atari yagize umwanya uhagije wo kwitozanya na Symphony Band (…)
Danny Nanone acurangirwa na n’itsinda ryitwa ‘Sonic Band’ itsinda ryashinzwe na Producer Prince Kiiiz unaricurangamo.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutaramira i Musanze, Danny Nanone yavuze ko yahisemo gukorana n’iri tsinda kuko atari yagize umwanya uhagije wo kwitozanya na Symphony Band bityo ahitamo gukorana n’abo bari basanzwe bitozanya mu buzima busanzwe.
Ati “Ntabwo twabonye igihe gihagije cyo kwitegurana na Symphony Band cyane ko byatangajwe mu gihe gito, byansabaga kugira itsinda ry’abacuranzi twitegurana bihagije, byansabaga Band ifite umwanya munini.”
Danny Nanone uhamya ko afite udushya twinshi mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ yijeje abakunzi be ibitaramo bikomeye.
Kuva yava mu ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, Danny Nanone ni ubwa mbere Danny Nanone atumiwe mu bitaramo bikomeye nka MTN Iwacu Muzika Festival, bityo ahamya ko iki aricyo gihe cyo gukora ibintu binini bikomeye bigaragaza ko yize ibijyanye n’umuziki.
Danny Nanone wari mu baraperi bakomeye, mu 2018 yashyize ku ruhande ibya muzika ajya ku ishuri riwigisha akarishya ubwenge ahasoreza mu 2021 mbere y’uko yongera gusubukura ibikorwa bye.
Nyuma yo kuva ku ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, Danny Nanone yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Iminsi myinshi, Nasara yakoranye na Ariel Wayz, My type, Confirm n’iyitwa Amanota aherutse gushyira hanze.
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 31 Kanama 2024, byitezwe ko bizakomereza i Gicumbi ku wa 7 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!