Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015 yasezeranye imbere y’amategeko na Ngenzi Dylan biyemeje kurushinga, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 12 Kamena 2025.
Miss Uwase Vanessa asezeranye na Ngenzi Dylan nyuma y’uko ku wa 7 Kamena 2025 bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, aho bakoranyije imiryango igaha umugisha urukundo rwabo.
Byitezwe ko ku wa 14 Kamena 2025, bazasezerana imbere y’Imana, banakire abatumiwe mu bukwe bwabo.
Miss Vanessa wari umaze igihe akundana na Dylan Ngenzi, ku wa 27 Nzeri 2024 yambitswe impeta y’urukundo, uyu musore amusaba ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima, undi amwemerera atazuyaje.
Muri Werurwe, Miss Vanessa yafatiwe irembo. Bamenyanye mu 2018, babanza no gukundana icyakora baza kubivamo.
Mu 2023 nibwo amakuru yakomeje kuvugwa ko bongeye gusubirana ndetse urukundo rugeze aharyoshye.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!