IGIHE

Miss Uwase Raissa Vanessa yakoze ubukwe (Amafoto)

0 14-06-2025 - saa 17:49, Nsengiyumva Emmy

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yasezeranye imbere y’Imana na Ngenzi Dylan bamaze iminsi biyemeje kubana akaramata bakanahamiriza iri sezerano imbere y’ababyeyi n’amategeko.

Urugendo rwo guhamya urukundo rwa Miss Vanessa na Ngenzi Dylan rwatangiye ku wa 7 Kamena 2025 ubwo habaga umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa 12 Kamena 2025 basezerana imbere y’amategeko.

Nyuma y’iyi mihango yose, kuri uyu wa 14 Kamena 2025 nibwo Miss Vanessa na Ngenzi bahamirije urukundo rwabo imbere y’Imana maze bahana isezerano ryo kuzabana akaramata.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Zion Temple aho Miss Vanessa aherutse kubatirizwa.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Kamena 2025, Miss Vanessa na Ngenzi Dylan barakirira abatumiwe muri Intare Arena i Rusororo.

M gihe gishize, Miss Vanessa yabwiye IGIHE ko we na Ngenzi Dylan bamenyanye mu 2018, babanza no gukundana icyakora baza kubivamo, kugeza ubwo bongeye guhuza mu mpera za 2022.

Mu 2023 nibwo amakuru yakomeje kuvugwa ko bongeye gusubirana ndetse urukundo rugeze aharyoshye.

Miss Vanessa yasezeraniye muri Zion Temple aho aherutse kubatirizwa
Urusengero rwa Zion Temple rwari rwakubise rwuzuye abatashye ubukwe
Ubwo Ngenzi Dylan yarahiriraga kuzabana na Miss Vanessa akaramata
Miss Vanessa nawe yahamirije Ngenzi Dylan ko azamukunda akaramata
Ubwo Ngenzi Dylan yambikaga impeta Miss Vanessa
Ngenzi Dylan ubwo yari akuye agatinda mu maso ya Miss Vanessa
Nyuma yo gusezerana baciye bugufi barabasengera
Miss Vanessa asinyira isezerano yagiranye na Ngenzi Dylan
Ibyishimo byari byose mu maso y'abageni ubwo bari bavuye gusezerana
Nyuma yo gusezerana bahawe icyangombwa cy'isezerano ryabo

Amafoto: Habyarimana Raoul

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza