Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigeze mu mahina nyuma y’uko hatangajwe abakobwa 37 bazahagararira Intara zose n’Umujyi wa Kigali. Kuri ubu bose bahawe nimero bazifashisha mu matora abura amasaha make cyane ngo atangire.
Nkuko abategura Miss Rwanda babatangaje bagendeye ku mazina yabo, ni nako mu kubaha nimero babigenje.
Nyuma yo guhabwa nimero abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2021 bibukijwe ko babiri bazagira amajwi menshi bazahita babona itike bidasubirwaho yo kujya mu mwiherero.
Amatora azatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 saa sita z’amanywa.Gutora binyuze kuri murandasi (online), bizakorerwa ku rubuga rwa Igihe.com.
Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online bikagira 30%.
Amatora azarahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Muri iyi nkuru izina ry’uhatanira ikamba rya Miss Rwanda riri hejuru y’ifoto ye, mu gihe umubare ubanziriza izina rye ari yo nimero yahawe bazamutoreraho
Umujyi wa Kigali
1 Akaliza Amanda
3 Akeza Grace
5 Gaju Evelyne
7 Ingabire Grace
11 Kabagema Laila
12 Karera Chryssie
13 Kayirebwa Marie Paul
14 Kayitare Isheja Morella
18 Musana Hense teta
19 Musango Nathalie
28 Umutoni Witness
35 Uwase Phiona
36 Uwera Aline
Intara Y’Iburasirazuba
2 Akaliza Hope
4 Dorinema Queen
15 Mbanda Godwin Esther
16 Mugabe Sheilla
17 Mugabekazi Assouma
30 Umwaliwase Claudette
32 Uwankusi Nkusi Linda
Intara y’Iburengerazuba
6 Ingabire Esther
10 Ishimwe Sonia
20 Mutesi Doreen
21 Muziranenge Divine
22 Teta Cynthia
25 Umunyana Divine
26 Umunyurwa Melissa
29 Umutoniwase Sandrine
31 Umwali Dianah
34 Uwase Kagame Sonia
Intara y’Amajyepfo
8 Ingabire Honorine
37 Uwimana Clementine
Intara y’Amajyaruguru
9 Isaro Rolitha Benitha
23 Teta Lalissa Keza
24 Ufitinema Berline
27 Umutesi Lea
33 Uwase Aline
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!